Sarkozy wayoboye Ubufaransa yahanishijwe ibihano bikakaye


Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Nicolas Sarkozy, gufungwa imyaka itatu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.

Muri iyi myaka itatu yakatiwe Sarkozy umwe niwo azafungwa mu gihe ibiri isubitse. Urukiko rwatangaje ko uregwa afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo.

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo guhamya Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugera mu 2012 icyaha cyo guha umucamanza ruswa.

Sarkozy w’imyaka 66, ashinjwa ko mu gihe yari akiri Perezida, yagerageje guhatira Gilbert Azibert, wari umucamanza, akaba n’Umujyanama Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire muri icyo gihe, kumushakira amakuru y’ibirego yaregwaga.

Iki gihe Sarkozy yashinjwaga kwakira amafaranga aturutse kuri Liliane Bettencourt, wari umunyamigabane ukomeye mu kigo L’Oréal gikora mu bijyanye n’ubwiza. Sarkozy yari yemereye Azibert kuzamushakira umwanya mu gace ka Monaco nubwo atari ko byaje kugenda.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwo buvuga ko kuba icyari kigambiriwe kitarashyizwe mu bikorwa bidakuraho ko cyari mu ishusho ya ruswa.

Urukiko rufatiye Sarkozy ibi bihano mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka ine irimo ibiri azamara muri gereza, kuko bavuga ko “ibi byose bitakabaye byarashobotse iyo Perezida [Sarkozy] ndetse n’umwunganizi we mu mategeko basobanukirwa uburemere bw’inshingano zabo mu kazi bari bashinzwe”.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.