Polisi y’u Rwanda yagobotse ikigo cy’amashuri cyari kibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare ahagana saa munani nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bagiye kuzimya inkongi y’umuriro yarimo kubera mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

Yagize ati “Ahagana saa munani n’iminota 30 nibwo inkongi y’umuriro yabaye muri ririya shuri. Yatangiriye mu macumbi y’abakobwa yerekeza mu macumbi y’abahungu . Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n’iminota 50 nibwo batabaje Polisi, bahamagaye ku murongo wa Polisi w’ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo byari byegeranye n’iby’abakobwa bidafatwa n’inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso tuyikuramo itahiye.”

Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw’amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’ibikoni ntibyagezweho n’umuriro. ACP Seminega yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare kugira ngo ibashe gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

Ati “Muri ririya shuri baduhamagaye nyuma y’iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro cyangwa bacyeneye ubundi butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

Ati“ Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko biba iby’ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika. Ariko turashimira Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba aho bahagereye bashoboye gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n’inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye, igikoni nacyo nticyagezweho n’umuriro ndetse n’ububiko bw’amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n’amacumbi y’abahungu.”

Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y’umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School risanzwe rcumbikira abahungu n’abakobwa 289, bose nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y’umuriro.

NIYONZIMA Theogene 

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.