Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Iburasirazuba byatangirijwe mu Karere ka Ngoma i Zaza


Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred,  wifatanyije n’abanyamuryango bo mu Karere ka Ngoma muri uyu muhango,  yabwiye imbaga yari ikoraniye ku kibuga cy’umupira cya TTC Zaza ko  basabwa kuzashyigikira  abakandida depite ba FPR Inkotanyi.

RPF Inkotanyi i Zaza

Uyu muyobozi anavuga  ko Intara y’Iburasirazuba igomba kuzaza ku isonga mu gutora neza, yaboneyeho gusaba abanyamuryango kwitwara neza. Agira ati “Tuzakomeza gushyigikira Umuryango,  ndabasaba kandi kwitwara neza  muri iki gihe  cyo kwiyamamaza n’igihe cyo gutora.  Muzitabire  mujyane n’umuhigo wo kuba aba mbere mu matora no gutora neza.”

Mu gutangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije i Zaza, herekanywe abakandida depite  babiri  Iphigenie Mukandera  na  Ndagijimana Leonard.

Umuryango wa RPF Inkotanyi watangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite

Tubibutse ko muri iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite hitegurwa amatora  ya 2018, FPR Inkotanyi yifatanyije n’imitwe ya politike  itandatu irimo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Abakandida depite ba PDC bifatanyije na FPR Inkotanyi bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Zaza

 

 

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.