Kigali: Batawe muri yombi bari mu kirori


Kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Mumena muri Nyarugenge, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakoze ikirori.

Aba bose bafashwe kuwa 24 Mutarama 2021, ahagana ya saa mbili z’umugoroba ubwo bari mu birori by’uwari wagize isabukuru y’amavuko, banyoye banasinze.

Umwe mu bafatiwe muri ibyo birori yemereye itangazamakuru ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “Abenshi bari abaturanyi. Abafatiwe mu rugo iwanjye ni abaturanyi bange, twari twicaye twarengeje umubare w’abagomba kuba bari muri iyo nzu kandi tunywa inzoga”.

Yavuze ko akuyemo isomo ryo kutazongera kugwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu CSP Sendahangarwa Africa Apollo, yavuze ko bamenye amakuru ku bufatanye n’abaturage.

CSP Sendahangarwa yavuze ko nubwo hari abarenga ku mabwiriza,Polisi yizeye ko igihe kizagera abantu bakayakurikiza.

Ati “Turizera ko hari abazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bagakomeza kuyakurikiza neza kurushaho kugira ngo turebe ko twava muri ibi bihe bigoye bya Coronavirus”.

Yasabye abatuye mu mujyi wa Kigali bitwaza gusurana bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ababwira ko bitemewe ko ahubwo bakwiye kujya babanza gusaba uruhushya Polisi mu gihe hari serivisi ikomeye bacyeneye.

Aba bose uko ari 15 basabwe kubanza kwipimisha Coronavirus kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse nyuma bigishwe ingamba zo kwirinda Coronavirus, bacibwe amande ubundi barekurwe.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.