Bobi Wine wahataniraga kuyobora Uganda arataka inzara


Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, urugo rwe rwagoswe n’abashinzwe umutekano.

Inzego z’umutekano zigose urugo rwa Bobi Wine utaka inzara yibasiye umuryango we

Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye.

Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko inzara imumereye nabi mu rugo nyuma y’iminsi ine urugo rwe rugoswe n’inzego z’umutekano.

Ntabwo Leta ya Uganda iratangaza impamvu Bobi Wine afungiwe iwe mu rugo, nubwo bivugwa ko ari ku mpamvu z’umutekano hirindwa imyigaragambyo y’abamushyigikiye batemera ibyavuye mu matora.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Museveni yatsindiye manda ya gatandatu ku majwi 58 % mu gihe Bobi Wine yagize amajwi 34 %.

Mu gihe Bobi Wine we yatangaje ko atemera ibyayavuye mu matora, aho yemeza ko  habayemo amanyanga menshi arimo no kuba ku munsi w’amatora na mbere gato internet yari yahagaritswe mu gihugu cya Uganda cyose.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.