Iburasirazuba: Hari abayobozi batungwa agatoki mu kubohoza ubutaka


ImiriUmubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababwibarujeho.

Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bubaruyeho bwasubijwe leta mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo butaka harimo ubushoboka kuba ari ubwa Leta, ababukoresha bagatinya ko babubaruje bavumburwa.

Avuga ko hari ahagiye hagaragara abaturage bigabije ubutaka bwa Leta ahanini bigizwemo uruhare n’imikorere itari myiza ya za komite z’ubutaka zishakira indonke ahandi zigatanga ibyemezo ko ubwo butaka ari ubw’umuturage runaka.

Agira ati “Izi komite z’ubutaka hari aho zidakora neza, hari aho usanga barabise ngo ni bitanu, waba udafite bitanu icyemezo ngo ntacyo baguha, bitanu wamara kubibahereza rwose n’igihugu bakiguha, icyemezo bakagitanga.”

Muvara akomeza agira ati “Hari aho badakora neza, badatinya no kuba ubwo butaka bwa Leta babutangaho icyemezo kuko ari ubw’umuturage kanaka.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushakisha ubutaka bwa Leta bwigabijwe n’abaturage kandi ngo kiracyakomeza.

Muvara Pothin avuga ko aho buzagaragara ubutunze azabwamburwa. Icyakora avuga ko bishobotse urwego rw’ubugenzacyaha rwabijyamo abo bantu bagahanwa, by’umwihariko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babigiramo uruhare, kimwe n’abayobozi bigabije ubutaka bwa Leta.

Ati “Umuturage tuzabusangana azabwamburwa kandi ntazaba ahohotewe kuko na we azi ko ahatunze mu buryo bw’amanyanga, ahubwo iyaba inzego zishinzwe ubugenzacyaha zabikurikiranaga.”

Akomeza agira ati “Ariko ikindi kibazo tugira ni abayobozi b’inzego z’ibanze baba bari aho ngaho baba banabizi, baba baragize n’uruhare kugira ngo ubwo butaka bubohozwe n’abo baturage. Turabizi ko na bo bamwe babohoje ubutaka bwa Leta.”

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko ubutaka bwa Leta bwinshi bwigabizwa n’abaturage ari ubwegereye imisozi aho ngo umuturage agenda akuraho gake gake yomeka ku bwe kandi bigakorwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barebera.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.