Umunyarwanda niwe wegukanye Tour du Rwanda


Mugisha w’imyaka 20 yafashe umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, hakaba hari hashize iminsi umunani we na bagenzi be bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 946.6.

Mugisha Samuel ibinezaneza byari byose nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kareshya n’ibilometero 82.2 kakinwe ejo ku cyumweru, tariki ya 12 Kanama 2018,  Umunya-Algeria Azzedine Lagab ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie ni we wakegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota itandatu n’amasegonda 20, akaba yakurikiwe n’abakinnyi batandatu banganya ibihe barimo Lozano David wa Team Novo Nordisk, Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Mugisha Moïse ukinira Les Amis Sportifs.

Mugisha akaba yaregukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 24, iminota 26 n’amasegonda 53, yakurikiwe na Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa arusha amasegonda 21 na Hailemichael Mulu ukomoka muri Ethiopia yarushije umunota umwe n’amasegonda ane.

Mugisha usanzwe ukinira Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yabaye Umunyarwanda wa Kane utwaye Tour du Rwanda nyuma ya Ndayisenga Valens wayitwaye 2014 na 2016, Nsengimana Jean Bosco wayitwaye 2015 na Areruya Joseph wayitwaye 2017.

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.