Nkusi uzwi ku izina rya Rutura yashimishije abatari bake i Bujumbura


Nkusi Arthur yerekeje i Burundi mu mpera z’iki Cyumweru aho yari agiye kwitabira igitaramo cya Kigingi Summer Commedy. Nkusi Arthur akaba yarahuye n’abandi banyarwenya banyuranye Kigingi yatumiye baturuka mu bihugu binyuranye. Iki gitaramo Nkusi Arthur yitabiriye cyabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 akaba yasusurutsaga abamuherukaga mu myaka itanu ishize ni ukuvuga mwaka wa 2013.

i Bujumbura abari bitabiriye igitaramo cya Nkusi

Nk’uko bigaragara mu mashusho twabashije kubona uyu munyarwenya yishimiwe bikomeye mu gihugu cy’Uburundi nk’uko yari yadutangarije ko agiye kongera gushimisha abarundi cyane ko muri iyo myaka ishize atajya i Burundi uyu munyarwenya ukomeye yagiye azamura urwego rwe mu bijyanye no gusetsa cyangwa gutera urwenya nk’uwabigize umwuga.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.