Buyoya wayoboye u Burundi yapfuye


Amakuru dukesha BBC avuga ko Majoro Petero Buyoya yapfuye ageze ku myaka 71 y’ubukuru, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa, ariko akaba yari aherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’u Burundi.

Majoro Petero Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) ingana n’imyaka 13, yitabye Imana azize COVID-19 nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Petero Buyoya kimwe na bagenzi be bagera kuri 18 bakurikiranyweho kwica Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi wa mbere wishyiriweho n’abaturage Perezida Melchior Ndadaye tariki 21 Ukwakira 1993.

Majoro Buyoya abaye umuntu wa kabiri wayoboye u Burundi witabye Imana muri uyu mwaka nyuma ya mugenzi we Petero Nkurunziza witabye Imana muri Kamena 2020.

Yagiye ku butegetsi ahiritse uwo byavugwaga ko ari mubyara we Col Jean Baptiste Bagaza, na we wari warabufashe abanje guhirika Michel Micombero mu mwaka wa 1976.

Majoro Petero Buyoya wabarizwaga mu Ishyaka UPRONA yari yavuye ku butegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga mu matora rusange y’abaturage na Melchior Ndadaye wari mu ishyaka ryitwa FRODEBU.

Mu mwaka wa 2008 Maj. Buyoya yahawe inshingano zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Chad, akomeza gukora inshingano zitandukanye kugeza mu kwezi gushize aho yeguye ku mwanya w’Intumwa yihariye ya AU muri Mali no muri Sahel.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.