Rwanda: Hemejwe ihingwa ry’urumogi mu rwego rw’ubuvuzi


Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”.

Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda “RDB”, cyasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari.

Kuruhinga bizakorwa mu buryo butavuguruza amategeko ahana ikoreshwa ryarwo nk’ikiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’ gisanzwe kizwi nk’urumogi.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri ibi bice bya Africa, nyuma y’Africa y’epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y’epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu, aho kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati  ” Ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe”.

Yakomeje agira ati  ” Turashaka kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga”.

Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu mwaka wa 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.

Dr Ngamije yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko ikimera cya ‘cannabis’ (urumogi) kigiye guhingwa mu buryo butekanye, n’abemerewe kubikora bagahabwa uruhushya.

Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu “ukora, uhinga, uha undi, ugurisha” ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Bwana Ngamije avuga ko iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi ko abo amategeko azakomeza kubahana.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.