Kayonza: Abaturage baratabaza nyuma yo gushinja ubuyobozi kubarangarana


Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama baturiye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro, inzu zabo zarangiritse abandi bavuga ko badasinzira bitewe n’intambi zituritswa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro, aho bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga icumi ntacyo gikorwaho.

Inzu zigiye kubasenyukiraho, bagashinja ubuyobozi kubarangarana

Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gahengeri mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama.

Ni agace kamaze imyaka myinshi gacukurwamo amabuye y’agaciro, aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haje no gutuzwa abaturage banahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze mu myaka icumi ishize muri iki gice hongeye gucukurwa amabuye y’agaciro, hagaturitswa intambi binyuze munsi y’ubutaka ari nabwo inzu zabo ziri hejuru zatangiye gusaduka, abafite abana bakarara bikanga ku buryo batakibasha gusinzira.

Mukantaganda Gertruda yagize ati “ Ziriya nzu zose zasenywe n’abacukura amabuye hano, urabona bayiciyemo hasi, baraturitsa intambi hejuru zigashwanyagurika ntiwanazisana kuko wibeshye ugasana baza bakazisenya, bavuga ko hano ari ahantu ha leta kandi twarahahawe dushaka n’ibyangombwa by’ubutaka bya burundu.”

Yakomeje avuga ko mu myaka icumi ishize iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bababwira ko bagiye kubabarira agaciro k’imitungo yabo ubundi bakabimura ariko ngo na n’ubu baracyategereje.

Yakomeje agira ati “Nk’ubu mfite akana kahungabanye mu mutwe ntabwo kumva kubera izo ntambi iyo zikubise karashiduka kakiruka, hari n’umwana w’umuturanyi warwaye umutima kubera izo ntambi ubuyobozi buramuzi.”

Undi muturage utashatse kugaragaza amazina ye yavuze ko inzu zose munsi yazo banyuramo ngo urebye ziba ziri hejuru y’imyobo, yavuze ko bakoranye inama nyinshi n’abacukura nyuma banasurwa n’umuminisitiri atibuka bamwereka ikibazo gihari abizeza ubufasha ngo ariko ntiyabikora.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahengeri, Rudasingwa Jean Paul, nawe ufite inzu yangiritse kubera intambi, yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zose bireba guhera ku Murenge kugera ku Ntara ariko ngo bose ntacyo babafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yavuze ko ibikorwa byangijwe n’intambi byabaye mu myaka yashize ngo kuri ubu ubucukuzi buri gukorerwa mu butaka hasi cyane ku buryo bitapfa kugera hejuru.

Yavuze ko ubu hari gukorwa inyigo y’uburyo aba baturage bakwimurwa bagashakirwa ahandi batuzwa kandi ko bizaba mu gihe cya vuba.

Ku kijyanye n’ingurane yavuze ko bikiganirwaho n’inzego bireba zirimo Akarere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego.

Ati “Iby’uko intambi zumvikana kuri ubu si byo na njye niho ntuye, ni ibya kera naho ku kijyanye n’inzu zabo ziri kwangirika, abacukura amabuye y’agaciro hari ubwo babaha sima yo kubasanira inzu kugira ngo zitazabagwira. Uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye nabwo ni vuba cyane.”

Kuri ubu iki kibazo cy’abaturage bafite inzu zangizwa n’intambi gifitwe n’abo mu Murenge wa Murama n’abo mu Murenge wa Rwinkwavu.

 

Source: Igihe

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.