Icyo abatakaje akazi bitewe na Covid-19 basaba leta


Nta wakwirengagiza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hari umubare utari muto w’abatakaje akazi, akaba ari muri ibi bihe Narame Suzana na Irumva Aniziya nabo batakaje akazi bari bafitiye amasezerano ariko Covid-19 ikayasesa.

Narame Suzana utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, yatangaje ko yatakaje akazi mu kwezi kwa Gicurasi 2020, kuko Covid-19 yishe akazi kabo, babura abakiriya, bituma umukoresha asesa amasezerano, gusa ngo nubwo byamugoye yafashe udufaranga duke yari afite afungura kantine.

Ati ” Nanze kwicara nkimara kubura akazi kampembaga ibihumbi magana atatu (300,000frs) ku kwezi, mfata udufaranga duke nari nsigaranye mfungura kantine nubwo icumbagira kuko mbura byinshi ngo ibe kantine ifatika”.

Narame yakomeje atangaza ko ubu ari mu buzima bukomeye kuko arwana bo kwishakamo ibisubizo, ariki akaba asaba leta ko yatekereza ku bantu babuze akazi bitunguranye bakoreraga abigenga, bakareba uko nabo babatera inkunga mu bucuruzi buciriritse batangiye aho kugira ngo bazahinduke umuzigo kuri leta.

Ibi Narame yatangaje abihuriyeho na Irumva Aniziya utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyakabanda, mu kagari ka Munanira 2, aho nawe yatangaje ko umukoresha we yitwaje Covid-19 agasezerera abakozi hafi ya bose nta n’imperekeza abahaye, ubu akaba yarasubiye mu buzima bwo gutegereza amafaranga y’umugabo.

Ati ” Covid-19 yageze mu Rwanda yorohereza ba rwiyemezamirimo kwirukana abakozi mu buryo buboroheye, ubu ubukene buratwishe, dutunzwe n’amafaranga y’umugabo gusa, akodesha inzu, akemura n’ibindi bibazo by’urugo, kandi nawe nta cyizere cyo kukagumamo afite, ubu ubuzima bwabaye umushari ariko natwe turi aba leta nirebe uko iturwanaho, abadafite ingwate kandi dufite udushinga batworohereze guhabwa inguzanyo”.

Aba bombi bahuriye ku kibazo cyo gutakaza akazi batangaza ko nta cyizere bafite cyo kongera kubona akazi, uretse kwikorera nabo bagahinduka ba rwiyemezamirimo batanga akazi ariko bakaba basaba leta ubufasha bwatuma babona igishoro, bakazirikana cyane abantu batagira ingwate yo guha banki ngo ibagurize mu buryo bworoshye.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.