Miss Jolly yatanze ubutumwa bwateje impagarara


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, yagaragaye kuri twitter akangurira abakobwa b’abangavu kwihagararaho no kudashukwa ngo baterwe inda zitateganyijwe, akaba yateje impaka zitari nke, aho bamwe bamwibasiye cyane.

Aya magambo uyu mukobwa yanditse kuri Twitter yaturutse ku nkuru yasomye mu kinyamakuru yagaragazaga ko abana barenga 78000 bavutse ku bangavu mu myaka ine ishize.

Iyi nkuru igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17849 batewe inda, naho mu 2017 imibare y’abakobwa batewe ikiyongera mu 2018 iva ku bakobwa 17337 muri uwo mwaka wari wabanje bagera ku 19832 mu 2018.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abakobwa b’abangavu batewe inda bageze ku 15696, bisobanuye ko buri kwezi nibura abagera ku 1962 batwitaga ndetse abana 23 544 bakaba baravutse ku bangavu mu 2019.

Ibi byose nibyo byatumye Mutesi Jolly yifashishije imbuga nkoranyambaga cyane Twitter, atangiza ubukangurambaga bwo kubwira abakobwa ko bakwiye kumenya gufata icyemezo cyo kwihagararaho ariko aho bibaye ngombwa bananiwe kwifata bagakoresha agakingirizo.

Atanga ubu butumwa yavuze ko atirengagije ko hari abakobwa batwara inda zitateganyijwe bafashwe ku ngufu kandi ababikoze baba bakwiriye gukurikiranwa, ariko hakaba hari n’abandi batwara inda kubera uburangare, bakwiriye kwirinda ibishuko bakamenya agaciro k’ubuzima bwabo ko karuta ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Ati “Mfite ubutumwa bu bangavu bari hanze aha, ntabwo nshaka kubabaza cyangwa kubahuka umuntu n’umwe, kuko nziko iki ari ikibazo giteye inkeke kandi gikomeye. Dufite abakobwa batwara inda bafashwe ku ngufu ababikoze ntibakurikiranwe, ariko mfite ubutumwa buto ku bangavu, ufite ubuzima bwose imbere yawe, kandi ni ikintu ukwiriye kwitaho, niba udashoboye kwifata koresha agakingirizo. Mureke gutwita nk’uko umuntu yandura ibicurane. Mwige kuganirira mu ruganiriro, mureke kujya kuganirira ku buriri.”

Ubu butumwa yatanze mu mashusho yari mu Cyongereza, bwakiriwe mu buryo butandukanye aho hari hari abavuze ko abakobwa benshi usanga batwara inda zitateguwe aba ari bo mu byaro kumva uru rurimi bigoranye abandi banenga imvugo y’uyu mukobwa bavuga ko itari ikwiriye.

Uwitwa @NashBishumba yagize ati “Byaba byiza ukoresha ururimi imbaga ubwira yumva. Uri kuvuga ku ngingo iteza impagarara cyane, banza uyigeho bihagije, urugero; ugendeye kuri iyo mibare […] iga gukoresha amagambo akwiye.”

Yvan Iriho Rwanda ati “Watanze ubutumwa bwiza pe ndagushimira, ariko jya wibuka ko abana baterwa izo nda ari abanyarwandakazi kandi rimwe na rimwe batisanga muri rurimi uba wakoresheje. Hitamo kujya ukoresha ikinyarwanda cyangwa se ushake umusemuzi kubera ko uri Nyaminga w’ u Rwanda.”

Usibye abanenze imvugo y’uyu mukobwa, hari n’abavuze ko ibyo yavuze aribyo.

Ati “Ni ikihe kintu kibi uyu mwana w’umukobwa yavuze, n’iki munenga icyongereza cye? Ni mwebwe twita ba bangamwabo, uyu mwana kubera kumutinya cyane muhora mushaka ibidafututse. 100% yavuze ukuri.”

Hari n’abamubwiye ko hari amagambo amwe n’amwe yakoresheje atari akwiye na gato. Urugero nk’uwitwa @OrnellaGanza, ati “Ntabwo wagakwiye kuvuga ngo ‘mureke gutwara inda nk’uko umuntu yandura ibicurane!’ wari gushaka amagambo meza gusa amahitamo y’amagambo yawe si meza na gato.

Hari n’abandi bavuze ko ibyo yavuze byose yirengagije ko abakobwa bose batwara inda baba batashutswe kuko hari n’abafatwa ku ngufu.

Uwitwa @inezaaaaa ati “Birababaje cyane kureba ukuntu atigeze yumva ukuntu iki ari ikintu gikomeretsa abafashwe ku ngufu.”

@toocoolbrenda ati “Nta butumwa buri hano! Ikintu cyose ni ugutandukira kandi wavuze amagambo adafite agaciro ku bangavu n’inda zitateganyijwe uri kuvugaho.”

@UmutoniOlivia ati “Abantu nkamwe nimwe mutuma ndetse abantu bahohotewe batabasha kuvuga ibyababayeho kubera gutinya ibizakurikira. Nk’umukobwa urasoma, ukiga niba bitakunda wareba ukundi ubigenza.”

@kami_Lyna we ati “Ndumva aho wavuye. Uburyo bubi wavuzemo ndetse n’amahitamo y’amagambo ntabwo byari byo, nk’uko wabivuze ni ikintu giteza impagarara gikwiriye uburyo bwiza. Niba umuntu uyu cyangwa uyu akwiriye igitsure nk’iki wakoresheje, byari kuba byiza gikoreshejwe nabo babangiza cyangwa se ababyeyi batinya kwigisha abana babo ku myororokere.”

Mutesi Jolly yabwiye IGIHE ko ibitekerezo by’abantu byose yabibonye kandi buri wese ashobora kubona ubutumwa akabuha ibisobanuro bitewe n’ibyo atekereza.

Ati “Ubutumwa natanze burasobanutse kandi burumvikana, ikibazo wenda ni uko navuze ku kintu gikunze guteza impagarara muri rubanda. Ku bavuze ko nari gutanga ubutumwa mu Kinyarwanda bo navuga ko Icyongereza nakoresheje cyumvikakana kandi ko Leta yashyizeho uburezi kuri bose kandi abana biga no muri uru rurimi.”

Arongera ati “Ntabwo nirengagije ko hari abafatwa ku ngufu, kandi ababikoze baba bakwiriye gukurikiranwa. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari undi mubare munini w’abangavu batwara inda kubera ko batigishijwe kwirinda bagakoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye cyangwa kwihagararaho bakamenya kwifatira icyemezo no mu gihe baba bari gushyirwaho igitutu ari nabo nabwiraga.”

Hirya no hino mu gihugu imibare y’abangavu baterwa inda imburagihe igenda yiyongera uko umwaka utashye. Ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ababyeyi, abarezi n’abafatanyabikorwa.

 

Source: Igihe

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.