Nyuma yo gutwikwa bikomeye aratabaza

Umuturage witwa Ntezimana Jean Baptiste utuye mu Kagali ka Ruliba, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aravuga ko agiye gupfira mu rugo nyuma yo gusukwaho amazi ashyushye agashya umubiri we wose none yabuze uburyo bwo kwivuza.

Ntezimana aratabaza asaba ubufasha

Kuri Ntezimana akaba arembeye mu rugo aho yananiwe kujya kwivuza cyane ko nta na mitiweli afite.

Mu minsi ishize nibwo Ntezimana yagiranye amakimbirane n’umugore we bararwana, mu gihe bari bari kurwana abaturage baraje barabakiza, Ntezimana yinjiye mu nzu haza umusore baturanye witwa Niyomugabo araza aterura amazi yari ari ku mbabura ahita ayamena kuri Ntezimana.

Ntezimana avuga ko “Uyu musore witwa Ntezimana yaje aje nkutabaye ahita aterura isafuriya y’amazi yari ari kumbabura hanze tugiye kuyakoresha ubugari. yarayafashe ayamenaho umubiri wose ndashya.”

Ntezimana avuga ko igihe satani aza mu rugo abantu bakarwana atari uko yari agamije kugirira nabi umugore we kuko basanzwe babanye neza.

Uwiragiye Anitha, umugore wa Ntezimana yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko mu rugo rwabo nta makimbirane yari asabwa arangwamo ahubwo bagiranye akabazo kuko hari ahantu yari yamutumye agatinda.

Yakomeje agira ati “Hari umugore waje kudukiza araza aramfata anshyira ku ruhande tumanuka hepfo, nibwo Niyomugabo yaje aterura isafuriya ku mbabura arabanza ahagarara arehengereza aterura amazi ayabasukaho ahita yirukanka.”

Abaturanyi nabo bahamya ko Ntezimana yasutsweho amazi na Niyomugabo kandi yarabikoze ahita yiruka ndetse ngo hari n’abandi yabyemereye ku giti cye.

Gusa Nyirahabineza Francine, umubyeyi wa Niyomugabo ahakana ko umuhungu we w’imyaka 20 atariwe wakoze ibi ahubwo ari umugore wa Ntezimana wamwimeneyeho amazi kugiti cye.

Yagize ati “Ni umudamu we wamutwitse kuko twasanze umugabo avuga ngo ndapfuye ndapfuye, twasanze umugore we yamaze kumumenaho amazi. Twebwe twahagaze aha mu rutoki ntabwo twageze mu rugo rwabo.”

Umuryango wa Ntezimana na Uwiragiye bafitanye abana batatu bivuze ko ari umuryango w’abantu batanu ariko uyu mugore aratwite ndetse nta mituweri bafite ku buryo kubona uko Ntezimana ajya kwivuzwa ni ikibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, yavuze ko uyu mugabo adashobotse kandi yanze no gutanga mituweri ku bushake.

Yakomeje agira ati “Ni wa wundi ubwira mituweri akavuga ngo nzajya kuyisaba ukagira ngo hari umuntu umushinzwe kandi ariwe ukwiriye kuba yimenya mbere na mbere. Turakora icyo dushoboye kugira ngo turebe ko yajya kwivuza.”

Umuryango wa Ntezimana na Uwiragiye ntiwemera ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ahubwo bavuga ko impamvu barwanye ari satani yari yateye mu rugo rwabo.

Kuri ubu umusore Niyomugabo ushyirwa mu majwi ko ariwe wamenyeho amazi Ntezimana ari gukurikiranwa n’ubutabera. 

 Source: Tv1 

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.