Bamwe mu baturage bati “Umuganura ntituzawizihiza”, icyo leta ibivugaho


Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2020 uzizihizwa ejo  kuwa gatanu tariki ya 07 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ariko uburyo wajyaga wizihizwamo abantu bahura bagasabana bishimira umusaruro bagezeho siko bizagenda kuko uzizihizwa hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. 

Hirya no hino aho umunyamakuru w’umuringanews yagerageje kugera, abantu banyuranye haba abakorera leta cyangwa abikorera ku giti cyabo, intero yari imwe bati ” Nta kuganura muri bihe bya Covid-19″.

Nyirarukundo Julienne umwarimu wigisha mu mashuri ya Leta,  utuye mu Murenge wa Nduba,  we yatangaje ko ibi bihe nta kwizihiza umuganura.

Ati ” Covid-19 yahinduye uburyo twabagamo,  ubu namenye kurushaho kurondereza duke twa mwarimu,  cyane ko umuntu acungira ku gashahara nako gake, urumva rero ko nta gusesagura guhari ngo turaganura”.

Uwiduhaye Martin umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi  ukorera mu gakinjiro ka Gisozi, we yavuze ko iminsi 40 u Rwanda rwabayemo Covid-19 ikigera mu Rwanda, yamubereye isomo rikomeye, ngo kuganura kuri we si ngombwa cyane ko umusaruro wagabanutse cyane aho kwiyongera.

Nubwo hari abatangaje ko kuganura batabikozwa leta ibishyizeho imbaraga 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Nsanzabaganwa Modeste, yavuze uko umuganura w’uyu mwaka uzizihizwa, ndetse buri muryango ukaba ukangurirwa kuwizihiza ababyeyi basabana n’abana ari nako bakurikirana ibiganiro bizanyuzwa mu bitangazamakuru.

Ati “Kuwizihiza bizakorwa binyuze mu butumwa abantu bazatanga, abayobozi bazatanga n’abandi bantu bafite ubunararibonye, ariko mu miryango bemerewe kuwizihiza basabana nk’uko basanzwe babikora kuko bo n’ubundi bemerewe kuba hamwe mu muryango, kuko baba mu nzu imwe, ariko nanone bubahiriza amabwiriza duhabwa yo kwirinda Koronavirusi”.

Agaragaza ko kwizihiriza Umuganura mu muryango ari umwanya wo kugira ngo uhagarariye umuryango aganire n’abawugize, bisuzume barebe ibyo bagezeho mu kwita ku muco n’indangagaciro zibaranga kandi barebere hamwe imihigo y’umuryango, abakoze neza bagashimwa yaba abana, urubyiruko n’abakuze bawurimo.

Abageze ku musaruro mwiza kandi bashishikarizwa kuganuza abatarawugezeho.

Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza umuganura aho batuye mu miryango yabo, babonereho n’umwanya wo kwerekana ibyiza biranga umuco nyarwanda. Ababahagarariye bazategura uburyo bwo kubikora kandi buri Ambasade izareba igihe izategurira ibikorwa byayo muri uku kwezi kwa Kanama, kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Twabibuta ko Umuganura wizihizwaga kuva kera, mu mateka y’u Rwanda wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Umunsi w’umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli kuva 1510 kugera 1543, ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’Abanyabungo bari barakuyeho imihango yose ikomeye ndetse n’ubwiru mu Rwanda.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.