IUCN yashyizeho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere


IUCN yatangije gahunda ihamye yo gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ibibazo byugarije isi mu mihindagurikire y’ikirere. Iyi gahunda ikaba igamije gufasha za leta z’ibihugu, abikorera ku giti cyabo ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurinda ukwangirika kw’ibinyabuzima.

Stewart Maginnis, umuyobozi muri IUCN w’ishami rishinzwe kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yagize ati “Isi irajwe ishinga no gushaka umuti urambye wo guhangana n’imbogamizi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibura ry’ibiribwa n’ubuke bw’amazi, ndetse n’ibihe irimo byo guhangana n’icyorezo kiyibasiye. Niyo mpamvu ubu buryo IUCN yashyizeho bwo kwifashisha uburyo bwihariye karemano ari ingenzi mu kugira isi nziza mu gihe kirambye.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo umuti karemano w’ibidukikije ugire akamaro, tugomba gukora ku buryo ibikorwa byashyizwe mu bikorwa bizanira inyungu sosiyete. Ubu buryo bwa IUCN butanga inzira ihamye kandi yihariye izatuma ibikorwa bizahera hasi kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Ubu buryo bushya buzwi nka Nature-based solutions (NbS) buzita ahanini ku bibazo abaturage bahura nabyo bubafasha kwirinda no kubungabunga mu buryo buramye ibinyabuzima.

Kugeza ubu ibihugu birenga 130 byamaze gushyira iyi gahunda ya Nbs muri gahunda zabyo zijyanye n’amasezerano ya Paris (Paris Agreement) zirimo gutera amashyamba, imyubakire itabangamira ibinyabuzima, ubuhinzi burambye no kurinda inkombe z’inyanja.

Gusa ibikorwa byose biri muri iyi gahunda ya Nbs siko bitanga inyungu ku baturage no ku binyabuzima, niyo mpamvu hakiri urugendo rurerure ngo umuntu abe yavuga ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ijana ku ijana.

Angela Andrade, umuyobozi mukuru mu ishami rya IUCN rishinzwe kubungabunga binyabuzima, ari na ryo ryakoze umushinga.

Ati “Kugeza ubu nta buryo buhari buhuriyeho n’impande zose bwo gushyira mu bikorwa ibisubizo karemano byo kwita ku mihindagurikire y’ikirere n’ibinyabuzima. Komisiyo ifatanyije n’impuguke zirenga 800 ndetse n’abakozi baturutse mu bihugu 100 nibo bayoboye IUCN uko yakora iyo gahunda ikurikije ibyashoboka mu bihugu bitandukanye”.

Iyi gahunda ya Nbs ifite ingingo umunani igenderaho zifasha abazikoresha kureba ibintu bitandukanye bibandaho mu gihe bari kuzishyira mu bikorwa. Ubwo buryo ni ukureba ko aho bagiye kubukoresha byoroshye kubuhakorera, niba bwakwaguka, kureba uko ubukungu bwifashe, kureba imiterere y’ibidukikije ndetse n’abaturage baho ndetse n’ibindi.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.