Polisi yerekanye uwari warayogoje ibyamamare yifashishije imbuga nkoranyambaga


Polisi y’u Rwanda yerekanye Usanase Muhamed, umusore wari warayogoje benshi ariko yibanze ku byamamare byo mu Rwanda, yiyitirira abandi cyangwa akinjira muri konti zabo ku mbuga nkoranyambaga ngo abashe kubacucura utwabo.

Uwari warayogoje abantu yifashishije imbuga nkoranyambaga yafashwe

Nk’uko yabitangarije Abanyamakuru, Usanase w’imyaka 21 y’amavuko, acishirije, ashobora kuba amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu abanje kwinjira muri konti z’abahanzi n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda, akaguza amafaranga mu izina ryabo cyangwa agasaba amafaranga ba nyiri konti ngo abone kuzibasubiza.

Mu bo yinjiriye muri konti yavuzemo nka Amag the Black, Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Rutura w’umunyakakuru kuri Kiss FM, Luckman nawe w’umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda n’abandi batandukanye.

Uretse kwinjira muri Konti zabo kandi, ngo hari n’abo yibye amafaranga akoresheje ubwambuzi bushukana, nyuma y’aho afatiye nomero yo mu Bwongereza akajya ayikoresha ababeshya ko azabajyana gukora ibitaramo muri icyo gihugu.

Ati “Hari umuntu nari narinjiriye wo mu Bwongereza, nganira na we ariko ntabwo yari azi ko ari njye. Namusabye nomero yo mu Bwongereza nzajya nkoresha kuri WhatsApp arayimpa, ubwo ni yo nakoreshaga ntekera umutwe abantu.”

Yakomeje asobanura ko biba bimuhagije kuba yabonye indangamuntu y’umuntu cyangwa Pasiporo ye ngo ahite amwinjirira muri Konti ku rubuga nkoranyambaga.

Usanase ukiri mu maboko y’Ubugenzacyaha kugeza ubu afunganywe na Mwana Abdullahakim, ukekwaho ubufatanyacyaha nyuma y’aho yohererejwe amadorali 1000 Usanase yari amaze kwambura umunyamahanga amutekeye umutwe binyuze kuri Facebook.

Aya yanabaye imbarutso yo gufatwa kwe, yayambuye umuntu yiyise umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’imikino ya Rugby mu Rwanda, ayasaba umuntu usanzwe ari umufatanyabikorwa w’iryo shyirahamwe, maze acishwa kuri Konti ya Mwana Abdoulkarim.

Mwana Abdullahakim utuye mu Karere ka Ngoma, avuga ko ariwe wareraga Usanase kuva mu buto bwe, ariko ubwo yageraga muwa gatanu w’amashuli yisumbuye ava mu ishuri ngo guko yari amaze gutangira ubutekamutwe bw’ikoranabuhanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yatangaje ko ubujura nk’ubwo burimo n’ubwambuzi bushukana ndetse n’ubukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga buriho cyane, bityo ngo buri munyarwanda arasabwa kuba maso.

Ati “Turasaba Abanyarwanda bose gushishoza, bakirinda ba bantu babahamagara bababwira ngo batsindiye amafaranga, bakabasaba ko babanza kubaha amafaranga runaka, umuntu agatwarwa n’ayo mafaranga bamubeshye ko yatsindiye, akaboherereza ayo mafaranga bamusabye kandi bataranabonana.”

Umuvugizi yakomeje atanga inama aho yagize ati “Abantu bagiye batekereza ko n’uwo bariho bavugana yifuje kubanza bakabonana bakaganira kubyo bari gupanga bari kumwe, batabivuganye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri telefoni, byagira icyo bimara kuko akanamenya ko uwo muntu bari gukorana ari umuntu nyawe cyangwa se niba ari umujura.”

Ibyaha by’ubwambuzi bushukana bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu byaha bikomeye, ndetse bihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu yo kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni kugeza kuri miliyoni 5 nk’uko biteganywa n’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.