Tour du Rwanda: Abanyarwanda bari biteze gutwara agace ka mbere bibananiye ku munota wa nyuma


Ku nshuro ya mbere irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryatangiriye mu ntara, aho ryatangiriye ahazwi nk’iwabo w’amasiganwa y’amagare mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, aho abakinnyi b’abanyarwanda bahatanye kugeza ku munota wa nyuma, aka gace ka mbere kakegukanwa n’umunya algeriya.

Azzedine Lagab

Aka gace ka mbere kari ibirometero bisaga 104, aho abasiganwaga bazengurutse mu mujyi wa Rwamagana, kuva aho bita muri Arete bakazenguruka ahazwi nka Poids rould, Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, Azzedine yegukanye iri siganwa akoreshe igihe kingana n’amasaha 2h12min21sec ku ntera y’ibirometero 97.5 aho yatsindiye ku murongo urangiza isiganwa Umunya-espagne David Riba Lozano ukinira Novo Nordisk yo muri Amerika bakoresheje ibihe bingana ariko Azzedina akamutanga kwambuka umurongo

Ku mwanya wa gatatu haje umunyafurika y’epho James Fourie mu gihe umunyarwanda waje imbere ari Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya POC Cote de Lumiere wasoje ari ku mwanya wa gatanu.

Abanyarwanda batatu baje mu myanya 10 ya mbere barimo Ndayisenga Valens wabaye uwa 5, Mugisha Moise wabaye uwa 7, na Rugamba Janvier waje ku mwanya wa 8.

Rugamba Janvier wagaragaje guhatana cyane yavuze ko bari biteguye gutwara aka gace ka mbere, yagize ati “ibyo twatekereje gukora byanze, twifuzaga gutwara aka gace ka mbere ariko biranze, twagowe cyane n’izuba, njye na Valense twakoze cyane dutegereza ko hari abandi baza kudufasha igihe twari twananiwe turababura, ariko nta kibazo icyo twe nk’ikipe ya Les Amis Sportifs twifuza ni ugutwara byibuze agace kamwe, twifuzaga gutwara aka gace tukagatura umutoza wacu uherutse kwitaba Imana ariko biranze, icyo navuga ni uko irushanwa rikiri ribisi tuzakomeza duhatane nabo”.

Azzedina Lagab wari utsinze agace ke ka gatatu kuva atangiye kwitabira Tour du Rwanda yahise yambara umwambaro w’umuhondo nk’umukinnyi uyoboye abandi nyuma y’agace ka mbere. Tour du Rwanda irakomeza ku munsi w’ejo hakinnwa agace  ka kabiri kuva mu mujyi wa Kigali kujya i Huye ku ntera y’ibirometero 120.3 km.

Tour du Rwanda 2018 yitabiriwe n’abakinnyi 50 bayikandagiyemo bwa mbere n’ibihugu bitatu birimo Irlande, Finlande na Angola ndetse n’amakipe atandatu mashya. U Rwanda ni rwo rufitemo umubare munini w’abenegihugu (18) n’ubwo abazaba bakinira amakipe y’imbere mu gihugu ari 15, abandi bari mu yo hanze.

Tour du Rwanda 2018 izatwara asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

HAKIZIMANA Yussuf

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.