Ku myaka 76 akora umwuga w’uburaya yagize icyo atangaza


Umukecuru wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada wari icyamamare mu buraya Beatrice “3$” Thompson yatangaje ko ahagaritse uyu murimo yari amaze imyaka 54, aho yashimishije abagabo ibihumbi 500, ngo barimo abapereza bane ba USA.

Umukiriya wa 500 000 yaguze iyi ndaya ni umugabo w’ Umudage w’ imyaka 34 Hans Meyer, avuga ko gusambana na Beatrice byamuryoheye cyane kuko afite ubwenge Imana yamuhaye akagira n’ubunararibonye mu kazi bw’ imyaka 50.

Hans Meyer yavuye iwabo mu Budage ajya I Las Vegas ajyanywe no gusambana n’ iyi ndaya y’ imyaka 76.

Thompson avuga ko nyuma yo kuva muri uyu murimo agiye kujya gusaba abandika igitabo cy’ abaciye uduhigo Guinness World Records nawe bakamushyiramo.

Avuga ko afite ibizibiti by’ abagabo bose baryamanye kuko afite gitanse zose yagiye atangiraho umusoro.

Aka gahigo k’indaya yaryamanye n’abagabo benshi mu Isi gafitwe na Louise n’ impanga ye Martine Fokkens bakoze uburaya imyaka 50 babuhagarika bamaze kuryamana n’ abagabo 355,000 buri umwe yaryamanye n’ abagabo 177,500.

UWIMPUHWE Egidia

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.