Uwari ushinzwe iperereza kuri ruswa yatawe muri yombi


Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa.

Icyaha uyu Komeza yafatiwe bikekwa ko yagikoze mu mwaka wa 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we. Nyuma haje kuboneka amakuru avuga ko  uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye.

Nkurunziza yagize ati “Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV ye nta byari birimo. Urumva rero icyo gihe twatangiye iperereza kugira ngo tubimenye. Uburyo yakiriye ruswa byo biracyakorwaho iperereza, ariko kuba yarabaye umupolisi byo byaramenyekanye, ubwo n’ibindi bizagenda bimenyekana. Mu rwego rw’akazi, guhisha ibintu muri CV, nawe urabyumva ko haba hari impamvu.”

Yavuze ko mu makuru bagishakisha harimo uburyo Komeza yavuye muri polisi n’impamvu icyo cyaha atagikurikiranyweho mbere. Kuri ubu dosiye ya Komeza yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse biteganywa ko azaregerwa urukiko mu minsi ya vuba.

Twabibutsa ko itegeko rya mbere ryahanaga icyaha cya ruswa ryateganyaga ko gisaza mu myaka 10, ariko mu itegeko ryasohotse mu mwaka ushize, ruswa yagizwe icyaha kidasaza.

Kuwa 18 Nyakanga 2018 nibwo uyu Komeza Theoneste n’abandi bari abakozi bashya b’Urwego rw’Umuvunyi, barahiriye gutangira inshingano zabo imbere y’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.