Bamporiki yiseguye ku kuba yarafatiye Oda Paccy igihano atarebye impande zombi


Ejo hashize Ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, mu kiganiro ‘The Dilema of the policing morality’ cyaciye kuri Televiziyo y’igihugu, Edouard Bamporiki bigoranye yasabye imbabazi avuga ko yaguye mu makosa.

Bamporiki yemeje ko ibihano yafatiye Paccy yabifashe atarebye impande zombi

Mu gusaba imbabazi, Edouard Bamporiki yatangiye avuga ko Paccy ari we ugomba gufata iya mbere agasaba imbabazi bakamubabarira niba ashaka gukomeza kuba intore kuko atari ubwa mbere, yanaganirijwe ubwo yambaraga ubusa agakinga ikoma ku myamya y’ibanga gusa.

Edouard Bamporiki yagize ati “Ntabwo njye nasaba imbabazi kuko ibyo nakoze byari bikwiye, wenda uburyo byakozwe ni cyo kibazo, twigira mu makosa, ubutaha bizakorwa neza, nk’intore niba ashaka kugumana izina ry’ubutore asabe imbabazi niba atabishaka abireke, (Umunyamakuru: na we usabye imbabazi?) Yego. (Umunyamakuru : usabye imbabazi ?) Yego rwose.

Aha Bamporiki yasetse maze yisegura ku munyamakuru avuga ko adasabye imbabazi ariko ko yemera ko habayeho kutabera ku mpande zitandukanye mu gufata umwanzuro. Ati “ntabwo nsabye imbabazi, gusa nemera ko habayeho amakosa yo kutareba impande zitandukanye uretse ko Paccy we yari inshuro ya kabiri, ntabwo nsabye imbabazi Paccy nsabye imbabazi abanyarwanda.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yiseguye avuga ko batse izina ry’ubutore Oda Paccy batabanje kureba ku mpande zitandukanye kuri iki kibazo.

Abanenze Bamporiki bibazaga impamvu yahise ahana Oda Paccy kandi hari abandi bahanzi bagiye bakora amakosa atajyanye n’ubutore akicecekera.

Yanavuze ko Oda Paccy ari we wabereye urugero abandi kuko bigiye kujya bikorwa kuri buri umwe wese wagaragaje ibikorwa bihabanye n’umuco.

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.