Abakozi ba Bishop Rugagi baramushinja ubwambuzi


Mu gihe inkuru ikomeje kuvugwa muruhando rw’iyobokamana mu Rwanda ariyo kuba Bishop Rugagi Innocent agiye ari mu mishinga yo kugura indege ye bwite, Kuri T7 y’itorero uyu mukozi w’Imana ashumbye induru ni yose mubakozi basaga 13 bavuga ko ari abanyamakuru b’iyi Television ya Bishop Rugagi Innocent  bemeza ko bamaze amezi umunani badahembwa.

Bishop Rugagi abakozi be bo kuri TV 7 baramushinja kubambura

Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu mwaka wa 2017 mu kwezi k’Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi. Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo kandi ko bashimwa mu mico no mu myifatire.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye bishyuza amafaranga bakoreye, ariko Bishop Rugagi, agakomeza kubarerega ababwira ngo ejo azabishyura none amezi umunani arihiritse.

Hari uwagize ati “Twakoresheje inzira zose zishoboka turamwandikira, turabonana amaso ku maso yewe hari n’igihe tubivugaho muri gurupe y’abakozi bose nawe abamo, akatubwira ko agiye kuduhemba tugategereza tugaheba, ubona ko akomeza kuturerega”.

Undi ati “Ubu rero aho ibintu bigeze dukurikije n’uburyo amaze kutugeramo amafaranga menshi tubona ko ashobora kuzatwambura”.

Aba banyamakuru ba TV7, basa n’abatakaje icyizere bitewe n’inshuro bamaze kubwirwa ko bari buhembwe ariko amaso agahera mu kirere.

Abanyamakuru bo kuri T7 barashinja Bishop Rugagi kubambura imishahara y’amezi umunani we akabihakanira kure

Hari uwavuze ati “Nk’ubu yaratubwiye ngo hari amafaranga yabonye muri Amerika ataragera mu Rwanda, akaba agiye gusubirayo kuyohereza kugira ngo tuyabone. Ubwo twari tumaze amezi atandatu ataduhemba ndibuka ko icyo gihe twakoze inama yari avuye mu ivugabutumwa i Burundi, yatubwiye ko hari imodoka agiye kugurisha akabona kuduhemba, ariko twarategereje turaheba”.

Muri aba bakozei hari abo Bishop Rugagi arimo miliyoni ebyiri zirenga, abo arimo imwe na magana atanu biterwa n’ayo ahemba umuntu.

Aba banyamakuru bavuga ko bashegeshwe no kumva ko Bishop Rugagi agiye kugura indege ye bwite. Bati “Kumva umuntu ajya hariya akavuga ngo agiye kugura indege kandi akubereyemo ideni, twabifashe nk’ubushinyaguzi. Ntiyabuze amafaranga yo kutwishyura ahubwo arikunda, ashyira imbere inyungu ze.’’

Bishop Rugagi yemeje ko umukozi afite ari umwe abandi ari abakorera bushake

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Rugagi yahakanye ibyo aba banyamakuru bavuga, ahamya ko TV7 itagira abanyamakuru.Yagize ati “Umukozi n’umukorerabushake ni abantu babiri batandukanye mfite abakorerabushake benshi batandukanye ni abakirisitu, abandi simbazi keretse akweretse amasezerano y’akazi yagiranye na TV7 ikaba itabyubahiriza.

Abakorerabushake ni batatu hanyuma abafata amashusho ni babiri nta mukozi uri muri abo bose’’.

Bishop Rugagi avugako kugeza ubu umunyamakuru w’umwuga uri kuri TV7 ari umwe, abandi ari abakorera bushake b’abakrsisto b’itorero rye.

Abajijwe uburyo abakorerabushake bahabwa amakarita y’akazi yanditseho inshingano bafite, Rugagi yagize ati “Abo nakubwiye ko ari abana baba baje kwimenyereza akazi abandi ni abakorerabushake si abanyamakuru, ni abantu baza bagasaba umwanya wo gukora ibiganiro. TV7 nta mukozi igira ufite amasezerano y’akazi kuko televiziyo irakiyubaka ntiranamara umwaka itangiye”.

Rugagi yakomeje avuga abakora kuri TV7 bose uretse umwe nta wundi ufite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari gushakisha abafite ubumenyi mu itangazamakuru ngo abahe akazi.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.