Justin Bieber n’umukunzi we baciye agahigo mu gusomana biratinda


Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, kuri ubu bari mu Butaliyani aho basohokeye muri iyi weekend bafotorwa amafoto menshi bari mu gikorwa cyo gusomana bari mu bwato.

Justin Babier n’umukunzi we bitegura kurushingana

Ejo hashize kuwa gatanu tariki 21 Nzeli 2018, nibwo Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari bameze nk’abari mu marushanwa yo gusomana, aho basomaniye ahitwa “Amalfi Coast” imbere ya rubanda, bafotorwa n’abanyamakuru none amafoto yabo ari guca ibintu hirya no hino.

Urukundo rwa Justin Bieber w’imyaka 25 na Baldwin w’imyaka 21 rukomeje gufata indi ntera kuko basigaye bagaragara basomanira mu muhanda, batitaye ku babahanze imboni.

Justin Babier n’umukunzi we

Biravugwa ko Justin Bieber yakodesheje inzu mu Butaliyani akayabo k’ibihumbi 13 by’amapawundi kugira ngo we n’uyu munyamideli benda kurishinga bagiriremo ibihe byiza by’urukundo.

 

NIYONZIMA  Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.