Bemeza ko Covid-19 yabashoye mu mirimo igayitse


Amezi abaye atandatu icyorezo cyibasiye isi Covid-19 kigeze mu Rwanda,  kikaba cyaratumye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali uhasanga abagore bagitunga urutoki, bagishinja kuba intandaro y’ibura ry’akazi bigatuma bamwe bishora mu mirimo bita ko igayitse.

Ku ikubitiro uwatangaje ko Covid-19 yamushoye mu kazi kagayitse ni Mujawamariya Agnes ucumbitse mu mudugudu wa Kiruhura, Akagali ka Nyabugogo,  umurenge wa Kigali,  akarere ka Nyarugenge, aho mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda yakoraga akazi k’amasuku mu kabari gaherereye mu Gasyata, ahembwa ibihumbi mirongo itatu, ariko ntabure n’utundi two ku ruhande kuko banamutumaga, hejuru y’ibyo bakanamugaburira akarushywa no guhahira umwana umwe afite n’umukozi,  ariko ubu ngo ubuzima bwaramukomeranye yishora mu bigayitse abuze ikimutunga nyuma y’aho akazi gahagaze.

Ati ” Rwose wagirango Coronavirus yaje ije kwicisha inzara abantu twari dutunzwe no gupagasa mu tubari,  aho nakoraga ubu hameze ibyatsi ari nako nanjye imibereho imbana mibi. Mu minsi ya mbere mu bihe bya guma mu rugo nabanje gutungwa n’imfashanyo bageneraga abadafite ibiribwa, yemwe na nyiri inzu aranyihanganira,  ariko ‘guma mu rugo’ irangiye namaze iminsi ibiri nirirwa nshaka akazi ndakabura,  mbonye inzara igiye kutwicira mu nzu dore ko nta n’umugabo ngira,  ntangira kwicuruza, nagira amahirwe nkabona ibyo bitanu cyangwa bibiri, ubuzima bukisunika”.

Mujawamariya yemeza ko kwicuruza bigayitse ariko Covid-19 ari yo yabimushoyemo, ko ariko agize amahirwe akongera kubona akazi cyangwa akabona igishoro yabireka, ngo kuko nawe bimutera ipfunwe, ariko akabikoreshwa n’ubuzima.

Undi ni Tumukunde Pasi kuri ubu wagarutse kuba kwa mukuru we mu mudugudu wa Nyabitare, akagali ka Ruliba, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, akaba yaratangaje ko mbere yakoreraga umuntu wambika abageni, bamufasha gutunganya ibikoresho nkenerwa mu kwambika abageni no gutegura aho biyakirira,  ariko Covid-19 ikigera mu Rwanda nyirabuja yaramusezereye we na bagenzi be, asigarana umukozi umwe ufatanya n’abana be kuko bari bagarutse bavuye ku mashuri.

Tumukunde yatangaje ko yakodeshaga ku Muhima abana na bagenzi be kugira ngo yegere akazi, ariko akimara kubura akazi yagiye gucumbika kwa mukuru we,  agezeyo naho ngo asanga ubuzima bukomeye, kuri ubu asigaye agenda amesera abantu,  nubwo bigayitse bituma afasha mukuru we gushaka ikibatunga.

Tumukunde atangaza ingaruka za Covid-19 mu buzima bwe

Ati ” Covid-19 yaje ari nk’urwandiko kuri njye, nubwo ntayo narwaye ariko yanteje ibibazo by’ingutu, harimo kuva mu kazi bintunguye, kugurisha utwanjye, kujya gucumbika kandi nari ngeze ku rwego rwo kwitunga,  none naracupiye,  imisatsi narogoshe, kwisiga narabyibagiwe, ubu nkora akazi gasuzuguritse ko kwirirwa mesera abantu, nabo bampa udufaranga duke,  twa tundi umuntu afata tujya mu nkono,  gusa dukeneye ubufasha bw’inguzanyo iciriritse,  kuko ibibazo mfite tubihuriyeho turi benshi nubwo hari abahisemo kwikorera ibitabavuna bakicuruza”.

Ari Tumukunde, ari Mujawamariya bose batunga urutoki Covid-19 bayishinja kubashora mu mirimo igayitse, ariko bakaba basaba leta ko uko yatekereje guha igishoro abagore bacuruzaga mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda, nyuma igishoro kikabashirana ko ari nako batekereza ku bakoreraga abandi bakabashyiriraho ibigega by’ingoboka byabaha agashoro gaciriritse, bagaca ukubiri n’imirimo bo bita igayitse.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.