Uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu Rwanda


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 30 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,491  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 25 bakize neza.

Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 2,092, barimo abamaze gukira bagera ku 1,169 na 918 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda.

Abo bose batahuwe mu bipimo 275,385 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Abarwayi bashya batahuwe mu bapimwe mu midugudu iri mu kato yo mu Mujyi wa Kigali: 13, Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato bo mu Karere ka Rubavu: 11, abo muri Rusizi: 5,  n’uwa Kayonza: 1. Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse imidugudu y’Akarere ka Nyamasheke n’iy’aka Nyamagabe ikomeje gahunda ya Guma Mu Rugo kimwe n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu yo muri Kigali.

Mu tundi turere, ingendo zihuza Intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Kuri ubu ubishatse wese arimo gupimwa COVID-19, akamenya uko ahagaze ndetse agahabwa ikemezo kemeza ko ari muzima.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenga ibihumbi  957 barimo abarenga ibihumbi 611.9 bakize n’abandi barenga ibihumbi 20.2 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 18.3, barimo abakize barenga miriyoni 11.5 n’abapfuye barenga ibihumbi 695.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.