Uwayoboye Tanzaniya imyaka 10 yapfuye


Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa  Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko, amakuru y’urupfu rwe akaba yatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, rivuga ko Benjamin W. Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biri biherereye i Dares Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye.

Benjamin W. Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, yaje gusimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yavukiye ahitwa Ndanda mu mwaka wa 1938. Yize muri kaminuza ya Makerere muri Uganda mu mwaka wa 1962, aho yarangije afite impamyabumenyi mu rurimi rw’Icyongereza. Mu mwaka wa 1963, yakomereje muri Kaminuza ya Columbia, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yahagarariye Igihugu ke muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagati y’umwaka wa 1982 na 1984.

Mkapa kandi yanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya hagati ya 1977 na 1980 umwanya yongeye gushyirwaho hagati ya 1984 na 1990.

Tariki ya 23 Ugushyingo 1995  ni bwo Mkapa yarahiriye kuyobora Tanzaniya, nyuma y’ibihe byo kwiyamamaza yagaragazaga ko mu byo ashyize imbere harimo no kurwanya ruswa, icyo gihe akaba yari ashyigikiwe na Julius Nyerere ufatwa nk’intwari ya Tanzania n’Afurika muri rusange.

Yashakanye na Anna Mkapa, atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize abana batatu.

Muri rwibutso ruhebuje asigiye Tanzania harimo no kuba ari we, mu mwaka wa 2007/2008, watumye uwari Perezida Mwai Kibaki n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Raila Odinga basinyana amasezerano y’amahoro yahagaritse intambara yatutumbye ikurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu mwaka wa 2015 Mkapa na bwo yatangiye kuyobora Komite ya EAC yigaga ku bibazo by’umutekano muke w’u Burundi, na wo watewe n’uko Petero Nkurunziza wari Perezida w’icyo gihugu yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora manda ya 3, ibintu byateje imivurungano ikomeye.

Mkapa yari n’umwanditsi w’ibitabo byuje ubuhanga n’ubumenyi bwafasha buri wese gusobanukirwa byinshi muri Politiki. Muri ibyo bitabo ibyamenyekanye ni “My Life, My Purpose: A Tanzanian President Remembers” kivuga ku buzima bwe, na “The Mkapa Years: Collected Speeches” na cyo gikubiyemo imbwirwaruhame nyinshi yagiye avuga.

Perezida Maufuli yatangaje icyunamo  k’iminsi irindwi, aho amabendera ya Tanzania yururukijwe akagezwa mu cya kabiri mu kumuha icyubahiro. Yasabye abaturage ba Tanzania kwihangana no gukomeza ubumwe n’umutuzo muri ibi bihe bitoroshye.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.