U Rwanda rwakiriye inkunga irufasha guhangana na Covid-19


Madamu Jeannette Kagame yakiriye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19 yahawe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa Peng Liyuan.

Ibyo bikoresho bigizwe n’udupfukamunwa 18,000 ndetse n’utwuma dupima ubushyuhe bw’umubiri (body temperature testers ) 12,000, bikaba byakiriwe n’Umuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe na Radegonde Ndejuru, Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame.

Dr. Nsanzimana yatangaje ko ibyo bikoresho byakiriwe ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 byongereye u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’Icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko ibyo bikoresho biziye igihe kuko bizifashishwa mu gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 hagati y’abaganga n’abarwayi,  ndetse no gupima umuriro (ubushyuhe bw’umubiri nka kimwe mu bimenyetso by’icyo cyorezo ) ahahurira abantu benshi.

Yagize ati “Ibi bikoresho byongerera ubushobozi ingamba zisanzwe zihari zo gusuzuma, kuvura no kwirinda COVID-19, ndetse bishimangira umubano mwiza n’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa by’umwihariko mu rwego rwo guhangana na COVID-19. Ni iby’agaciro gakomeye.”

Radegonde Ndejuru wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame, yatangaje ko ibyo bikoresho byagenewe u Rwanda ari umusaruro w’umubano mwiza urangwa hagati ya Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Peng Liyuan, binyuze mu Muryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika ugamije iterambere (OAFLAD).

Ibikoresho by’ubuvuzi Madamu wa Perezida w’u Bushinwa yageneye u Rwanda bigiye kongera ubushobozi bwo guhangana na COVID-19

Yakomeje agira ati “Iyi nkunga iri mu bishimangira uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame rwo gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima mu rugugamba rwo guhashya COVID-19.”

Inkunga ya Madamu Peng Liyuan yagenewe abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika 53, ikaba igize bumwe mu buryo yifashishije mu kugira uruhare n’ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya icyo cyorezo ku Mugabane w’Afurika.

Ambasaderi Wungirije w’u Bushinwa mu Rwanda akaba n’Umujyanama mu bya Poritiki, Xing Yuchun, yavuze ko by’umwihariko Madamu Peng Liyuan yakeje umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ubwo yasuraga u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Yavuze ko Madamu Peng Liyuan yizera ko Abanyarwanda n’Abashinwa bazakomeza kuryoherwa n’umusaruro w’uwo mu bano, ati “Twishimira ubufatanye dufitanye n’u Rwanda, ndetse twizera ko iyi nkunga izagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi kwirinda Koronavirusi.”

U Rwanda rukomeje gushimira Leta y’u Bushinwa yarubaye hafi mu bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, binyuze mu nkunga z’ibikoresho itanga mu nzego zitandukanye ndetse n kurusangiza ubunararibonye mu guhangana n’icyo cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi bose ba Covid-19 ni  1172, abakiyirwaye  574, abakize 595  mu gihe abo yamaze guhitana ari 3.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.