Rwanda: Umubare w’abanduye Covid-19 ukomeje kwiyongera


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki  28 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 22 bafashwe n’icyorezo cya COVID-19, mu bipimo 3,002 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 30 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 443 muri 900 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya  barimo abagaragaye i Rusizi (8), i Rubavu (7), i Kigali (6), i Kirehe (1), bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 455 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 137,751 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi babiri mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twashyizwe mu kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo duce.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu y’uturere rubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cyagiye kiyibasira.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 372,812 barimo 179,208 bakize n’abandi 9,511 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 10,186,398 barimo abakize 5,513,686 n’abapfuye 502,986.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.