Burundi: Hashyizweho abagize guverinoma nshya


Ibiro bya perezida w’u Burundi byatangaje abagize guverinoma nshya, biganjemo abava mu ishyaka riri ku butegetsi, hafi 30% ni abagore, umwe muri bo yafatiwe ibihano na Amerika n’ubumwe bw’uburayi.

Guverinoma y’u Burundi yari isanzwe igizwe n’abaminisitiri 23, iyatangajwe mu ijoro ryacyeye igizwe na 16 (ushyizemo na minisitiri w’intebe) harimo abagera kuri batatu bari basanzwe muri guverinoma.

Kimwe na minisitiri w’intebe, undi utavugwaho rumwe waje muri guverinoma ni komiseri wa polisi Gervais Ndirakobuca wamenyekanye mu gukoresha imbaraga mu kurwanya abigaragambya mu 2015.

Ibi byatumye leta ya Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bifatira ibihano Bwana Ndirakobuca, ubu yagizwe minisitiri wa minisiteri ebyiri zafatanyijwe; iy’ubutegetsi n’iy’umutekano.

Abandi bavugwa cyane muri guverinoma nshya ni Amb. Albert Shingiro wari usanzwe ahagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye ubu wagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Dr Domitien Ndihokubwayo, inzobere mu by’imari n’ubukungu wari minisitiri w’imari kuva mu 2016 yagaruwe muri uyu mwanya.

Ir Alain Tribert Mutabazi umuhanga mu byo kubaka wari Guverineri w’intara ya Kirundo ubu yagizwe minisitiri w’ingabo n’abavuye ku rugamba.

Icyo guverinoma nshya isobanuye?

Perezida wa repubulika, ministiriri w’intebe, minisitiri w’ingabo, minisitiri w’umutekano n’ubutegetsi bw’igihugu bose bava mu ishyaka rimwe.

Abagore batanu bashyizwe muri guverinoma bahawe minisiteri z’ubutabera, umurimo n’abakozi, ubucuruzi n’ubukerarugendo, imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, hamwe n’iy’itumanaho.

Mu bagize iyi guverinoma abagera kuri 13 muri 16 bakomoka mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ntawe urimo uva mu ishyaka CNL ryari rihanganye bikomeye mu matora na CNDD-FDD.

CNL yahakanye ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize, abadepite bayo mu nteko ishingamategeko ntibitabiriye amatora yo mu nteko yashyizeho minisitiri w’intebe Alain Guilaume Bunyoni.

Kuba minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahujwe n’iy’umutekano bigahabwa Gervais Ndirakobuca bamwe bavuga ko ari ikimenyetso ko hashobora kudahinduka byinshi mu butegetsi n’umutekano.

Mu bihe bishize uruhande rutavuga rumwe na leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinje Imbonerakure ibyaha bakorera abatavugarumwe n’ubutegetsi, kandi ngo ntibakurikiranwe.

Mu gihe u Burundi bukeneye kuzahura umubano n’amahanga, cyane cyane ibihugu bikomeye, Amb. Albert Shingiro yaba azanywe muri guverinoma kubera ubunararibonye bwe mu muryango w’abibumbye (UN/ONU) aho ashobora gufasha mu biganiro n’ibyo bihugu bikomeye.

Amb. Ezéchiel NIBIGIRA wahoze ashinzwe iyi minisiteri akaba yarigeze kuba kuba ambasaderi w’u Burundi muri Kenya, we yagizwe minisitiri ushinzwe umuryango wa EAC hamwe na siporo n’umuco.

Kugumisha Dr Domitien Ndihokubwayo muri minisiteri y’imari bakanamwongeraho igenamigambi, ni ikintu gikomeye mu gihe u Burundi bwahagarikiwe inkunga n’ibihugu bikomeye, Bwana Ndihokubwayo wize mu Budage, ni inzobere mu by’imari ushobora kugira impinduka akora no ku rwego rw’ibiganiro n’abaterankunga.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.