Burundi: Hatanzwe amabwiriza ajyanye no gushyingura Nkurunziza

Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye ko abatuye mu Gitega aho umurambo wa Nkurunziza uzanyuzwa kuzaba bahagaze ku muhanda kugira ngo bamwunamire.

Riti Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye ko abatuye mu Gitega aho umurambo wa Nkurunziza uzanyuzwa kuzaba bahagaze ku muhanda kugira ngo bamwunamire.

Riti Abenegihugu baba muri karitsiye za Gitega na Karusi batumiwe kuzaza ku mpande z’imihanda Gitega –Karusi kugira ngo bunaniwe ari nako basezera bwa nyuma nyakubwahwa waryamiye ukuboko kw’abagabo.

Umurambo wa Nkurunziza uzabanza kunamirwa mbere y’uko uvanwa mu Bitaro Twese Turashoboye by’I Karusi, nyuma yaho uzavanwa muri ibi bitaro ujyanywe kuri Sitade ya Ngoma I Gitega.

Iryo tangazo rivuga ko tariki 26 Kamena 2020 ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

Umurambo we nyuma y’isengesho rizavugirwa muri sitade ya Ngoma uzajyanwa mu irimbi usashyingurwamo. Ngo zavaba hakoreshwa indirimbo zaririmbiwe Imana gusa.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 23 Kamena 2020 ryashyizwe umukono n’umunyamabanga mukuru wa Leta akaba n’umuvugizi wayo.

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana tariki 9 Kamena 2020, azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi.

Ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba byururukije amabendera kugera muri ½ mu rwego rwo guha icyubahiro uyu munyacyubahiro.

Mu Burundi imyidagaduro yose yarahagaritswe, amaradiyo n’amateleviziyo ategekwa gucuranga indirimbo z’Imana mu rwego rwo kunamira uyu mutegetsi wayoboye u Burundi imyaka 14.

NIYONZIMA Theogene 

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.