Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye mu kohererezanya amafaranga


Kohereza amafaranga kuri Airtel Money ukoresheje World Remit ni bumwe mu buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha inshuti n’umuryango aho baba baherereye hose mu gihugu

None tariki 22 Kamena 2020  Ikigo cya mbere mu Rwanda gikataje mu bijyanye no gutanga serivisi zo guhamagara, iza interineti n’izikora ibirebana n’amafaranga cyatangije ubufatanye na “WorldRemit” ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri interineti mu rwego rwo gufasha abakoresha Airtel Money kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha World Remit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya. Muri ibyo bihugu harimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Ububiligi, Ubwongereza, Australia, Ubufaransa, Sweden, Norway, Ubuholandi n’ubudage.

Nyuma y’itangizwa ry’ubu bufatanye, abakiriya ba World Remit baherereye mu bice byose by’isi barabasha gusura urubuga rwa World Remit, bahitemo Airtel Money bakurikize amabwiriza. Ubwo yatangizaga ubu bufatanye, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda , bwana Amit Chawla yagize ati “Twishimiye ubu bufatanye na World Remit kuko buzafasha abakiriya bacu kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho bari hose kw’isi kandi bitabagoye. Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiriya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi. WorldRemit yorohereza abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’isi kohereza amafaranga kuri Airtel Money mu Rwanda. Icyo basabwa ni uku downloadinga app ku buntu cyangwa bakiyandikisha ku rubuga bagatangira koherereza amafaranga inshuti n’imiryango yabo mu Rwanda uyu munsi .”

Umuyobozi wa World Remit mu Rwanda, Carine Umurerwa yagize ati Dushimishijwe cyane no gufatanya na Airtel Money mu gufasha abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze. Ibi bikaba bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo. Ubu bufatanye buzadufasha guha abakiriya ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga tunakomeza kubagezaho serivisi zinoze kandi zizewe.”

Airtel Money Airtel Money ifasha abakiriya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura  ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu.

WorldRemit nicyo kigo kiza kw’isonga mu kohereza  amafaranga menshi kuri telephone z’abantu. Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga World Remit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telephone.

MENYA AIRTEL

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafrica gikora ibijyanye no gutanga serivisi z’itumanaho kikaba ikorera mu bihugu 14 by’afurika. Mu cyerekezo cyayo Airtel Africa ifite gahunda yo kugeza kuri bose serivisi  z’itumanaho zihendutse kandi zihora zirangwa n’udushya, muri iyo gahunda ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ariwe, Bharti Airtel. Mubyo igeza ku bafatabuguzi bayo harimo izo guhamagara kuri telephone zigendanwa na gukoresha interineti mu buryo bwa 2G, 3G na 4G, hamwe na serivisi zo kohererezanya amafaranga KURI Airtel Money. Mu mpera z’Ukuboza 2019,Airtel Africa yari imaze kugira akakiriya barenga miliyoni 100 mu bihugu byose ikoreramo.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.