Nyuma ya COVID-19 Ubushinwa bwibasiwe n’umwuzure


Imvura imaze iminsi igwa mu Bushinwa yatumwe ahantu henshi hegereye imigezi havuka imyuzure. Ubu imigezi 52 yuzuye, amazi agera mu mirima y’abaturage no mu Mijyi ikikije iyo migezi.

Imigezi yuzuye iri mu Ntara za Guangxi, Guangdong, Fujian, Jiangxi, Zhejiang n’ahandi.

Imvura imaze iminsi itatu igwa idakuraho.

Minisiteri yo kwita ku mazi yatangaje ko imyuzure yabaye ikibazo gikomeye ku rwego rwa Gatatu, ni ukuvuga urwego ruteje akaga gakomeye.

Imyuzure ibaye myinshi mu Bushinwa nyuma y’uko iki gihugu cya gatatu mu bunini ku isi,( nyuma y’u Burusiya na Canada) kiri kuva buhoro buhoro mu ngaruka cyasigiwe n’icyorezo COVID-19.

Minisitiri ushinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi mu Bushinwa witwa E Jinping yasabye abatuye Intara zibasiwe n’imyuzure kubuza abana gusohoka kandi abizeza ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibagezeho amazi meza.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.