Mu Bushinwa: Wuhan aho Coronavirus yatangiriye uko ubuzima bwifashe

Kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2020, umujyi wa Wuhan uherereye mu gihugu cy’Ubushinwa warafunzwe kuburyo nta muntu uwusohokamo.

Abayobozi muri iki gihugu cy’Ubushinwa bavuga ko ingamba zari zisanzweho zo guhagarika ubuzima mu mujyi wa Wuhan aho icyorezo cya coronavirus cyatangiriye mu mwaka ushize, igice kimwe cyazo kizakurwaho ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa kane.

Ingendo zari zarahagaritswe mu bindi bice by’intara ya Hubei, ari nayo irimo umujyi wa Wuhan, zongeye gusubukurwa guhera saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri, ku baturage bafite ubuzima bwiza.

Ariko ubu abategetsi bavuga ko buri muntu wese wahawe “uruhushya” binyuze kuri ‘app’ y’ubuzima ikoreshwa cyane kuri telefone zigezweho « smartphones », azemererwa kuva muri uyu mujyi guhera ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa Mata.

Mbere yaho kuri uyu munsi, abategetsi batangaje ko hari umuntu umwe mushya wanduye coronavirus, bisoza iminsi itanu yari ishize nta wundi muntu mushya wanduye iyo virusi muri uwo mujyi.

Imibare ya leta y’Ubushinwa ivuga ko mu Bushinwa hose abantu 78 bashya ari bo banduye iyo ndwara mu masaha 24 ashize.

Uretse bane gusa banduye bitewe n’abagenzi bageze mu gihugu, abandi bose bavuye mu mahanga.

Iki kiri kwitwa “icyiciro cya kabiri” cy’ubwandu buzanano kiri no kugira ingaruka ku bihugu nka Koreya y’epfo na Singapour, ubundi byari byarashoboye guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu mu byumweru bicye bishize.

UWIHIRWE Egidia

Sangiza abandi iyi nkuru

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *