Nyuma yo kwibasirwa bikomeye na COVID 19 baba bagiye guhumuriza isi


Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Butabire mu Bushinwa (China National Center for Biotechnology Development), Zhang Xinmin, yavuze ko mu miti yose bakoreyeho ubushakashatsi, basanze nta wundi muti urusha ubushobozi Favipiravir.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020, Zhang Xinmin, yavuze ko mu barwayi basaga 80 bari bafashwe na COVID-19, bakoreweho igerageza mu bitaro bya Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong; abarwayi 35 bahabwaga ibinini bya Favipiravir bakize vuba kurusha abandi 45 bitabwagaho mu buryo busanzwe bwo kuvura ibimenyetso bya COVID-19.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abageragerejweho uyu muti bakiraga mu minsi iri hagati y’umunani n’icumi .

Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Zhongnan bya Kaminuza ya Wuhan na bwo bwagaragaje ko ubushobozi bwo gukiza COVID-19 hifashishijwe Favipiravir ari bwo bwiza kurusha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa.

Zhang yasabye ko uyu muti uhita wongerwa mu buryo busanzwe buri gukoreshwa n’abaganga mu kuvura Coronavirus.

Ikigo gikora imiti mu Bushinwa cyahise cyemererwa gukora uyu muti ku buryo ugera ku bawukeneye bose.

Uyu muti ukaba waranagaragaje ubushobozi bwo gukiza ibicurane by’ibiguruka birimo H5N1 yigeze kwibasira ibihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Misiri, u Buhinde, Indonesie na Vietnam kuva byamenyekana mu 2003.

Favipiravir (T-705) yavumburiwe bwa mbere mu gihugu cy’u Buyapani. Abakoze uyu muti bashakaga guhangana na virus zitera ibicurane bifata abantu byo mu bwoko bwa A na B.

Uyu muti usanzwe ukoreshwa mu kuvura ibicurane by’ubwoko butandukanye, watangiye gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.