Inyingo nshya ku ikwirakwizwa ry’indwara ya coronavirus


Inyigo nshya yakorewe ahantu hatandukanye harimo no muri Leta ya Massachusetts yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekenye ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuba kiri gukwirakwizwa cyane n’abantu banduye ariko bakaba bataragaragaza ibimenyetso.

Abakoze iyo nyigo bashimangiye ko mbere na mbere iyo virus iri gukwirakwizwa n’abantu bamaze kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro ukabije, gukorara no guhumeka bigoranye.

Gusa ngo biramutse ariko kuri, byaba ari byiza mu gihe abarwaye babasha kumenyekana bagashyirwa mu kato kuko byafasha mu guhangana n’iki cyorezo.

Cyakora ngo byaje kugaragara ko abantu 82 bagaragaweho n’iki cyorezo muri leta Massachusetts bayandujwe bihereye ku bantu bataragaragaza ibimenyetso, ndetse ko inyigo zirenga esheshatu zerekanye ko abantu batari bagaragaza ibimenyetso bari kwanduza umubare munini w’abandi bari bakiri bazima.

Mu byumweru bishize abayobozi muri Amerika bari bashimangiye ko ubwandu buturutse ku bantu bataragaragaza ibimenyetso bushoboka, ariko ko bitafatwa nk’impamvu ifatika yakwirakwiza iyi virus.

Tariki ya 1 Werurwe 2020, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alex Azar, yavugiye mu kiganiro ‘This Week’ gica kuri televiziyo ya ABC ko abantu bataragaragaza ibimenyetso Atari bo ntandaro y’ibanze y’ikwirakwira rya ‘Novel Coronanavirus’. Ati “Mu by’ukuri mukwiye kwibanda ku bantu bamaze kugaragaza ibimenyetso.”

Urubuga rwa internet rw’Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (CDC) rwatangaje ko rimwe na rimwe ikwirakwira rishobora kubaho mbere y’uko umuntu agaragaza ibimenyetso kandi ko hari aho byagaragaye kuri Coronavirus, ariko ko bidatekerezwa ko biri mu nzira z’ibanze zo gukwirakwira kwayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru muri White House, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2020, Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya Coronavirus muri Amerika, Dr Deborah Birx, yagaragaje ibitandukanye n’ibyo ku ngingo yo kwanduza abandi nyamara umuntu ataragaragaza ibimenyetso.

Dr. Deborah Birx yasabye Abanyamerika kwirinda batitaye ku wagaragaje ibimenyetso, mu gihe bitaramenyekana ko abataragaragaza ibimenyetso bari kuyanduza.

Ati “Kuko tutaramenya umubare w’abanduye ariko bataragaragaza ibimenyetso, ni yo mpamvu turi gusaba buri munyamerika ku giti cye gufata ingamba zo kwirinda iryo kwirakwira.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo nta mibare nyayo igaragaza neza abandujwe n’abantu bagaragaje ibimenyetso ndetse n’abandujwe n’abatarabigaragaza, bigaragara neza ko abataragaragaza ibimenyetso bari kwanduza umubare munini kuruta uko byatekerezwaga mbere.

Abashakashatsi kandi bashimangira ko iki cyorezo cya COVID-19 gishobora kuzagira ubukana kurusha ibindi byorezo bifitanye isano na cyo nka SARS n’ibindi, byo byakwirakwizwaga n’abantu bamaze kugaragaza ibimenyetso.

Banasaba inzego bireba kubwiza ukuri abaturage ku byo bazi, ndetse n’ibyo batazi bakabigaragaza kuko byafasha benshi kumenya uko bitwara.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abarenga ku 4 743 bamaze kwandura COVID-19, mu gihe 93 bamaze gupfa.

Imibare itandukanye yerekena ko hari abantu batagaragazaga ibimenyesto ariko bakaza gusangwa baranduye ndetse barananduje abandi nyuma y’inama bagiyemo ari bazima.

Muri Gashyantare 2020, abakozi bo muri sosiyete yitwa Biogen yo muri Massachusetts bagiye mu nama yabahuje, nyuma y’inama abakozi batatu basangwamo coronavirus. Abo bakozi batatu nta bimenyetso bari bafite mu gihe iyo nama yabaga.

Hari izindi raporo zo mu bindi bihugu zerekana ko abantu bataragaragaza ibimenyetso bayikwirakwiza. Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2020, umuganga wo mu Budage, Dr Sandra Ciesek, yasuzumye abagenzi 24 bari bageze muri icyo gihugu bavuye muri Israël. Barindwi muri bo yasanze banduye kandi bane muri bo nta bimenyetso bari bafite.

Uwo muganga yatunguwe no gusanga abataragaragazaga ibimenyetso ari bo bafite virus nyinshi ituma bagira ibyago byo kwanduza cyane kurusha abandi batatu bagaragazaga ibimenyetso hashingiwe ku bizamini byafashwe.

Inyigo yashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi b’Ababiligi n’Abadage, ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2020, yerekena ko hagati y’abantu 48% na 66% muri 91 banduye muri Singapore, bandujwe n’umuntu utaragaragazaga ibimenyetso.

Mu bantu 135 mu ntara ya Tianjin mu Bushinwa, abari hagati ya 62% na 77% bayikuye ku muntu utaragaragaza ibimenyetso.

Abandi bashakashatsi b’abanya-Canada, Abadage n’Abanya-Singapore berekanye ko ubwandu bukwirakwizwa mbere y’iminsi iri hagati ya 2.55 na 2.89 mbere y’uko umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.