Hatangajwe uko ubuzima bw’abanduye Coronavirus bwifashe n’aho barikuvurirwa

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima “RBC” cyatangaje ko abantu 7 bafite indwara ya COVID-19 bari kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza ndetse ntawe urembye.
RBC yatangaje ko aba bantu 7 bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ndetse ubuzima bwabo buhagaze neza.

Umuyobozi muri RBC Jose Nyamusore yamenyesheje  itangazamakuru ko ubuzima bw’abantu 7 basanganywe Coronavirus bumeze neza,ndetse bakaba bari gutanga urutonde rw’abo bahuye na bo bose,bagahamagarwa ngo na bo bavuge uko bamerewe niba bafite inkorora, ibicurane, umuriro no gucika intege.

Uyu muyobozi yasobanuye ko umuntu ufite ibi bimenyetso ahabwa inama zo kujyanwa kwa muganga basanga yaranduye virusi ya Corona akajyanwa ahabugenewe.

NIKUZE NKUSI Diane

Sangiza abandi iyi nkuru

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *