Kigali: Hamuritswe ububiko bw’imbuto n’imboga bujyanye n’igihe


Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House), bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo bubiko bwamuritswe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, bwubatswe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyuzuye muri 2017 naho icya kabiri cyo kwagura cyuzura umwaka ushize, bikaba byaratumye ubwo bubiko buva ku bushobozi bwa metero kibe 516 buba metero kibe 700, ni ukuvuga ahakonjesherezwa.

Ubwo bubiko bw’imboga, imbuto n’indabo, mbere bwari bufite ibyumba bitatu bikonjesha none ubu byabaye bine, bukagira ahantu ha metero kare 500 ho gutunganyiriza ibigomba koherezwa mbere yo gushyirwa mu byumba bikonjesha, hakaba hakorera abakozi 150 buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb George William Kayonga, avuga ko ubwo bubiko ari ingenzi cyane kuko butuma ibyoherezwa hanze bigerayo bikunzwe.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abohereza mu mahanga ibyo bicuruzwa, Vianney Kabera, avuga ko kubaka ubwo bubiko byatumye bongera ibyo bohereza mu mahanga.

Ati “Mbere ibi bikorwa birimo ibyumba bikonjesha bitaraza, twoherezaga toni 10 gusa ku cyumweru kuko twatinyaga ko byangirika bikaduhombya, ariko ubu twohereza toni 100 ku cyumweru. Byatewe n’uko abahinzi biyongereye n’abohereza mu mahanga umusaruro bava kuri batatu ubu bakaba ari 30”.

Ati “Ibi byatuzamuriye ikizere mu bakiriya bacu bo mu mahanga, bakizera ibiturutse mu Rwanda kuko bazi ko bitunganyirizwa ahantu hizewe, dufitiye n’ibyangombwa mpuzamahanga”.

Icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi z’uko ubwo bubiko n’ubu bukiri buto ugereranyije n’abifuza gukora ako kazi ko kohereza uwo musaruro mu mahanga, kuko biyongera buri munsi.

Ibyoherezwa hanze ahanini ni imiteja, urusenda, ibitoki, avoka, ibishyimbo, amatunda n’ibindi ku buryo ababikunda babibona ku isoko igihe cyose babyifuje.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.