Abanyamabanga ba Leta babiri baraye beguye ku kazi


Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 6 Gashyantare 2020,  ryatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta babiri.

Iryo tangazo riragira riti”Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwoEvode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ukora uburinzi muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako ya Grande Pension Plaza aho yamusabye kunyura mu cyuma gisaka aho kunyuramo Evode akamuhirika akikubita hasi.

Ku ruhande rwa Isaac Munyakazi, amakuru dukesha igihe.com yatangaje ko ashobora kuba akekwaho kurya ruswa mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuli wa 2019 aho ikigo cyari mu myanya ya nyuma mu gutsindisha yabigizemo uruhare kikaza mu myanya 10 ya mbere abifashinjwemo n’abakozi ba REB. Ngo ibi akaba yaranabyemeye akabisabira imbabazi ariko bikaba bigikorwaho iperereza.

Kugeza ubu hakaba hategerejwe ko Perezida wa Repubulika Kagame Paul yemeza ubwegure bw’aba bayobozi bombi, bamaze kubushyikiriza Minisitiri w’Intebe.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.