Hagaragajwe ibyo ibiza byatwaye mu minsi ibiri ishize harimo n’ubuzima


Ejo hashize kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, nibwo  Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi “MINEMA”, yashyize ahagaragara imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020.

Ibiza byatwaye ubuzima bw’abatari bake muri iyi minsi 2 ishize

Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose.

Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa.

Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, babiri bo muri Ndera mu Karere ka Gasabo, bane bapfuye mu Karere ka Kicukiro na batatu mu Karere ka Gatsibo.

MINEMA kandi yavuze ko iyi mvura yakomerekeje abantu umunani mu gihugu hose.

Mu Karere ka Nyarugenge yahasenye inzu 12, muri Rulindo isenya inzu 40, eshatu mu Karere ka Gicumbi, 11 muri Kicukiro, eshanu muri Nyabihu, esheshatu mu Karere ka Ngororero, imwe muri Karongi, mu Karere ka Burera yahasenye inzu eshanu, n’indi imwe muri Gakenke, esheshatu muri Gatsibo, imwe muri Rusizi, ebyiri muri Bugesera n’eshanuri muri Gisagara.

MINEMA kandi igaragaza ko imvura yaguye muri aya matariki, yangije imyaka ku buso bungana na hegitari 21, mu Turere twa Rulindo na Gicumbi.

NIKUZE NKUSI Diane/ umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.