Impamvu igeragezwa ry’urukingo rwa virusi itera SIDA ryahagaritswe


Ikigo cya leta y’Amerika gishinzwe ubuzima cyahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virusi itera Sida cyise “HVTN 702”, nyuma y’igeragezwa ryarwo ryakorerwaga muri Afurika y’Epfo, aho abantu 5,000 barutewe basanze rutabasha kubarinda kwandura iyi virus.

Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko ibi ari “urucantege” ariko bidahagaritse ibikorwa byo gushakisha uru rukingo.

Uru rukingo ntabwo ruba rufite virus ya HIV bityo nta mpungenge rwari ruteje ko rwayanduza umuntu.

Urwo rukingo ni bwoko ki?

Uru rukingo rwaterwaga mu rushinge, rwari rwagaragaje ikigero runaka cyo kurinda iyi virus igihe rwageragejwe bwa mbere mu bitaro muri Thailand.

Hari ubwoko bwinshi bw’izi nkingo za HIV bwakomeje kugeragezwa cyane muri Afurika y’Epfo, igihugu kiri mu bifite ubwandu buri hejuru ku isi.

Hari hari icyizere cyinshi ko uru rukingo HVTN 702 ruzakora rukaba ari rwo ruzakwirakwizwa ku isi.

Byagenze bite mu igerageza?

Abantu batandukanye batewe uru rukingo ku bushake bwabo.

Dr Anthony Fauci, wo muri kiriya kigo cy’ubuzima, avuga ko bari bizeye ko uru rukingo ruzakora. Ati “Ariko birababaje ko twasanze rudakora”.

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi burakomeje mu gushaka urukingo rwizewe, kandi birashoboka ko rwagerwaho”.

Abahanga bavuga ko hari icyizere ko andi moko y’inkingo za HIV ari gutegurwa ashobora gukora.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.