Icyo CNLG yatangaje ku mibiri yabonetse i Rubavu

Nyuma y’uko ahahoze ikibuga cy’indege cya Gisenyi habonetse imibiri bamwe bagashidikanye ko yaba ari iy’Abatutsi bazize Jenoside muri 1994, kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) yabyemeje. Kugeza ubu imibiri imaze kuboneka hariya igera ku 141.

Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Dr Bizimana ko hari batutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko ubu hagiye kurebwa itariki imibiri yabonetse hariya yazashyingurirwaho, ariko ko hagomba gushakishwa amakuru y’ahandi yaba iri.

Muri kariya gace ho ngo umwihariko ni uko hari abasirikari kabuhariwe batorezwaga mu Bigogwe bishe Abatutsi benshi,  imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Dr Bizimana yatangaje ko hari abatutsi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Butotori ahahoze ari kwa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda kugeza ubu hakaba  nta rengero ryabo riramenyekana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko ubu hagiye kurebwa itariki imibiri yabonetse hariya yazashyingurirwaho, ariko ko hagomba gushakishwa amakuru y’ahandi yaba iri.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi bavuga ko Abatutsi batangiye kwicwa mbere y’umwaka wa 1994 abenshi baburiwe irengero kuko bajyanwaga mu bigo bya Gisirikari babita ibyitso ntibagaruke, abenshi bakaba bariciwe muri Komini  Mutura, Kanama na Karago.

NIYONZIMA Theogene/ umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.