Wema Sepetu ntiyishimiwe na bamwe mu bafana be


Nyuma y’aho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo ubu mu maso he hasa n’ah’umukecuru, abafana be bamwe na bamwe bakaba babona ko ibyiza yari kuguma uko yari.

Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga, ko uyu mukinyyi w’amafilimi akundwa cyane muri icyo gihugu ngo asigaye afite mu maso he hadashimwa na benshi, mu gihe we avuga ko yageze kucyo yifuje,aribyo kugarukana umubiri yari afite agitorwa kuba Miss Tanzania.

Ikindi kinavugwa kuba yarifuzaga mu gushaka kugabanuka, kwari ukugira ngo abashe gusama, kuko ukubyibuha ngo nako kwari imbogamizi ikomeye mu kubona umwana,kuko ngo n’abaganga mu buhindi aho yari yagiye kwivuriza banamusabye kugabanuka.

Wema Sepetu abarirwa muri bamwe mu bakobwa bakomeye cyane mu ruhando rwa Sinema muri Tanzania, akaba abyinjizamo amafaranga atari make.

We akaba nta kidasanzwe abivugaho, uretse ko ajya abwira abantu gushyira mu matelefone yabo App ye yitwa WemaApp ngo bakunde bakurikiranire hafi ibikorwa bye.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.