Hatanzwe icyizere ku mubano w’ u Rwanda na Uganda


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Dr Vincent Biruta  yatangaje ko Uganda yatangiye inzira nziza iganisha ku mubano mwiza hagati yayo n’ u Rwanda.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’ uko Uganda yarekuye abantu 9 mu bo yarifunze ari intangiriro nziza itanga icyizere ko mu gihe Uganda yakomeza kurekura abanyarwanda ifunze umubano waba mwiza.

Akomeza avuga ko Uganda nikomeza inzira yatangiye hari igihe u Rwanda ruzakuraho inama rugira abanyarwanda yo kutajya muri Uganda kuko ikibazo kizaba cyavuyeho.

Yagize ati Haracyari benshi bagifunze nibafungurwa bose tuzakomeza kuganira, kandi natwe ubwo tuzaba tubibona , tuzakora ibitureba cyane cyane kubwira Abanyarwanda ko umutekano umeze neza ko bashobora kujyayo mu mudendezo, ko ubucuruzi bushobora gukorwa, ibicuruzwa bikagenda, bikanaza ariko noneho n’ abantu bakaba bizeye ko nta ngorane bari bubigiremo”.

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’ ukwezi gushize k’Ukuboza 2019, Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Museveni yari imuzaniye ubutumwa ku mubano w’ ibi bihugu.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’ abanyamakuru yavuze ko we n’ iyi ntumwa bagiranye ibiganiro byiza birimo kubwizanya ukuri yongeraho ko igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.