Ijambo rya Trump ryari ritegerejwe na benshi ryuzuyemo kwisubiraho


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Irani ntacyo yagezeho ku bitero bya misile yagabye ku birindiro bya Amerika muri Iraki ariko avuga ko igiye guhabwa ibihano by’ubukungu aho gutangaza igihe azarasira ku birindiro byayo 52 nk’uko yari yabitangaje mbere.

Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa.

Ibitero bya Misire 22 za Irani ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu.

Irani yavuze ko byari mu rwego rwo kwihorera kubera umujenerali wa Irani Qasem Soleimani wishwe na Amerika mu cyumweru gishize.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu kigahitana Suleimani niyo nkomoko y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihita zifatira ibindi bihano bikomeye Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani “ihinduriye imyitwarire yayo.”

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka igabye ibitero ku birindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yisubiyeho.

Inkuru ya BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.