Imibereho ya muntu igengwa n’ubwoko bw’amaraso ye


Uko ubwoko bw’ amaraso butandukanye ni nako n’ imyitwarire y’ abantu igenda itandukana, hanagendewe ku gitsina,  imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’ imiryango (genetics) ibi byose bigira uruhare runaka mu myitwarire y’ umuntu nk’ uko byagiye byerekanwa n’ ubushakashatsi butandukanye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu Buyapani, zagaragaje ko abafite bene aya maraso ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye gufungura ubucuti.

Mu bijyanye n’ imyitwarire, umuntu ufite amaraso ya A yihugiraho, gusa ariko akaba umuntu wihangana, wifata agapfira muri Nyagasani.

Ikindi ni uko ari umuntu ubasha kureba kure, bityo bigatuma anagira ubwitonzi mu gihe cyo kuvuga ibyo atekereza kubera ko aba yumva ko agomba kuvuga ibintu biri ku murongo.

Aba bantu bafite ubwoko bwa A bagaragara nk’ abantu bitonda kandi bacisha macye iyo ubarebera inyuma. Umuntu ufite ubwoko bw’ amaraso bwa A ngo ni umunyagitugu mu cyayenge.

Ku bijyanye no gukora akazi, aba bantu bakorera mu mucyo bakirinda akavuyo kandi batabeshya kandi bakunda umurimo unoze, bakunda gusabana, bakunda gukorera hamwe n’ abandi kuko baba bazi icyo bashaka, niyo mpamvu abakoresha babakunda.

Ku bijyanye n’ inenge, abantu bafite ubwoko bw’ amaraso bwa A ntibakunze gufata iya mbere ngo bibwirize icyo gukora ku kazi, kubera kwikundira gushakisha ibibaha amahoro n’ umutuzo.

Aba bantu rero ngo bategereza gukora ibyo basabwe gukora, naho izindi nenge harimo kuba bagira isoni ndetse bakanacika intege vuba kubera ko iyo bahuye n’ ibibazo batangira kubona ibintu byose nk’ aho ari bibi.

Ibijyanye n’abantu bo mu cyiciro gifite amaraso yo mu bwoko bwa o (groupe O):

Abafite ubu bwoko bw’ amaraso bakunze gusabana na buri wese.
Ni abantu bahorana ibakwe kandi b’ abanyengufu ndetse n’ abanyamurava.

Ubwoko bw’amaraso umuntu afite bugira uruhare mu rukundo rwe

Ni abantu batagira icyo batinya,  bityo bakaba bakunze kuba bafata iya mbere muri byose, ntibapfana ijambo. Gusa imbere muri bo ni abantu batuje kandi bagira urukundo ruhebuje.

Mu bihe bikomeye bakunze kwirengera ingaruka, naho mu kazi barangwa n’ umurava, ibakwe ndetse no kumva ko ibyo bakora bibareba kandi bagomba kubisohoza neza.

Abafite ubu bwoko bw’amaraso bakaba bavamo abayobozi beza kandi babasha no gucunga neza ibyo bashinzwe.

Gusa inenge yabo ni uko batajya bemera kunengwa muri kwa gushaka kuyobora no kugaragaza umuhate.

Ku bijyanye n’ urukundo, abafite O ntibazarira bakubita banura, kubera ko baba bazi icyo bashaka.

Ni abantu bafata iya mbere mu rukundo kandi bakagira ipfa ry’imibonano mpuzabitsina cyane. Mu rukundo rwabo bimariramo uwo bakunda ndetse bakanamusaba ko agomba kubaba hafi.

Ibijyanye n’abantu bo mu cyiciro gifite amaraso yo mu bwoko bwa B (groupe B)

Abantu bafite amaraso y’ ubu bwoko bagaragara nk’ abihishe, kuko bigoye kubamenya. Gusa birahagije kugirana umushyikirano nabo mu rwego rwo kubamenya. Ni abantu bigoranye cyane kumenya uko bateye ndetse no kubakunda bisaba kubaha urukundo ruhagije kugira ngo bakugirire icyizere maze baguhe ubucuti.

Ni abantu bigenga ndetse batinya ko ubuzima bwabo bwayoborwa cyangwa bukavogerwa n’ undi muntu, biha icyerekezo kandi banga akavuyo.

Ni abantu bagira ingufu, babanguka mu bijyanye no gutekereza ibintu by’ ubwenge, ni abantu bazi guhanga no kuzana udushya. Gusa kubijyanye n’ imyitwarire ni abantu bahinduka nk’ ikirere, iyi akaba ari nayo mpamvu kubemeza ku bijyanye n’ urukundo bigorana cyane. Ntibahinduka bitewe n’ aho bari ahubwo, bahinduka bitewe n’ ibiba biri mu ntekerezo zabo.

Ni abahanga mu kazi kandi bakora ibintu by’ umwimerere (originalité). Ni abantu barangwa no gutekereza kure bakabasha kuzana udushya kubera ubwenge n’ ubuhanzi bubarimo.

Kubera kugira ubusesenguzi cyane ndetse no kudacika intege mu kazi cyane cyane iyo ari akazi bakora bagakunze, abantu bafite B bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga minini igaragara nk’ aho ikomeye gushyirwa mu bikorwa.

Gusa inenge yabo ntibumvikana n’ ababaha amabwiriza ndetse n’ ababashyiraho igitsure n’ igitugu, kuko birabagora kwibona muri goupe.

Ku bijyanye n’ ibyiyumvo mu rukundo, ni abantu bagira igikundiro, ndetse banabasha gukurura no kureshya abo bashaka . Barakunda, gusa kubera ko bahindagurika nk’ ikirere, bahinduranya abakunzi, ariko imikundire yabo iba itagamije imibonano mpuzabitsina cyane nk’ abafite amaraso ya O.

Ibijyanye n’abantu bo mu cyiciro gifite amaraso yo mu bwoko bwa AB (groupe AB)

Abafite amaraso ya AB kenshi bagaragara nk’ abantu b’abanyagitsure, bagasabana, bahora bakeye mu maso ku buryo bigoranye cyane kumenya ibyo batekereza.

Hanze ni abantu bakunda impinduka, bagakunda inshuti ndetse bakanakunda ibirori no kwishimisha.

Ubwoko bw’amaraso umuntu afite bugena uko yitwara

Ni abantu bakunda amahoro, kenshi ndetse usanga ari n’ abanyabugeni kandi bakananga akarengane. Imimerere n’ imitekerereze byabo babasha kwirwanaho mubyo bakora bitandukanye nk’ abantu bafite amaraso ya B.

Ku bijyanye n’ akazi, bakunze kunogereza ibyo bakora kandi bakaba abantu bazi gutsura umubano cyane (diplomacy). Ni abantu babasha guhita bakira impinduka vuba kandi bakajyana nazo.

Kubera gushyira mu gaciro no gushaka ibisubizo ako kanya, bituma babasha gusesengura no gukemura ibibazo bikomeye cyane.

Abantu bafite amaraso ya AB nabo ntibakunda kwicara ntacyo bakora, bityo akaba ari nayo mpamvu bakora kugeza ubwo bumva bananiwe.

Bavamo abakozi beza b’ abanyamurava, biragoye cyane ko bafata icyemezo iyo bibaye ngombwa. Ikindi bazwiho ni uko batihanganira gukorera ahantu bumva badafite amahoro ndetse bakaba batanabasha kwakira amatiku, gutonganywa cyane iyo ubushobozi bwabo bukemangwa.

Ku bijyanye n’ imbamutima zabo, abantu bafite group AB ni abantu bagira indoto kandi bagashaka kuzishyira mu bikorwa. Ikindi kandi aba bihariye ni uko bumva ko bagomba gukundwa aho gufata iya mbere ngo bakunde, niyo bakunzwe babyemera ngo ari uko batangiye kumenera abo biyumvamo amabanga yabo.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.