Perezida wa Rayon Sports yabeshyuje ibihuha bimaze iminsi bicaracara


Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bari gukwirakwiza ibihuha by’uko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’ikipe mu myaka yashize.

Munyakazi ntiyigeze ahishura abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa yaciye amarenga ko ari abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera.

Perezida Sadate kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick … abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo nzi neza nuko ntazahemukira abangiriye ikizere, mu gihe abo baturangaza bo bakwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo wacu mu myaka yashize Kandi si kera”.

Biragaragara ko hakiri umwuka mubi hagati kuko kuwa 24 Nzeri 2019, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa burebure abakunzi b’iyi kipe, abizeza ko abitwa ko bari mu ishyamba, azaritwika.

Mubo yavuze mu ishyamba harimo bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports yashinje ubusambo no gusahura ikipe aho kuyubaka ngo itere imbere.

Icyo gihe Sadate yagize ati  “Inyeshamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byabyo. Twe turi tayali, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayali.Mwicare mu nama muharanire icyateza imbere Rayon Sports yanyu muve mu babarangaza.”

Perezida Sadate yaciye amarenga ko abahoze ari abayobozi bashobora kujyanwa mu butabera bakagaragaza uko bakoresheje umutungo wayo mu myaka yashize.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.