Mbere y’umukino ziri bucakiraniremo, Musanze FC yishongoye kuri Gasogi biratinda


Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye.

Kuri Musanze FC, Gasogi United si ikipe ikwiriye imyiteguro ihambaye 

Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari nko kunywa amazi ufite inyota. Musanze ntituri ku rwego rwa Gasogi ubwo se udatsinze ikipe icirirtse nka Gasogi wazatsinda iyihe?”

Umuvugizi wa Musanze NIYONZIMA Patrick wavugananaga icyizere cyinshi yakomeje agira ati “Gasogi tuzayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye cyane, KNC ibyo atabonye kuva yavuka agiye kubibona. Musanze izamukorera ibintu atazibagirwa mu mateka ye. Gasogi nta bafana igira, ahubwo igira abakunzi ariko twe Musanze dufite abafana tukagira n’abakunzi,urumva rero Musanze na Gasogi ntaho zihuriye”

Umukino uhuza ikipe ya Gasogi n’ikipe ya Musanze uteganyijwe kuri uyu wa 4 taliki 21/11/2019 saa 15h00 kuri Sitade ya Kigali, aho kwinjira muri uyu mukino ari 1,000frs ahasanzwe, 3,000frs ahatwikiriye, 5,000frs muri VIP na 10,000frs muri VVIP.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.