Tariki 18 Ukwakira umunsi w’agahinda ku bakunzi b’icyamamare Luck Dube


Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru mbi y’urupfu rwa Luck Phillip Dube.

Icyamamare muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi Luck Phillip Dube, bitaga Luck Dube kuizina ry’ubuhanzi, yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira muri Mpumalanga ho mu gace ka Ermelo, hakaba hari muri Transvaal y’uburasirazuba muri Afurika y’Epfo, yicwa ku itariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg arashwe n’abantu bivugwa ko bari abajura bashakaga kwiba imodoka yarimo, apfa asize abana barindwi.

Luck Dube yakoze album 22 mu myaka 25, yatangiye muzika afite imyaka 18 mu itsinda (band) rya mubyara we ryitwa The Love Brothers ryaririmbaga umuziki w’abaZulu. Nyuma yabonye ko Reggae ikunzwe, afata ikitegererezo kuri Jimmy Cliff na Peter Tosh nawe atangira Reggae irimo ubutumwa bw’imibereho rusange na politiki bigendanye kandi n’irondaruhu ku birabura mu gihugu cye, South Africa.

Yabaye icyamamare kubera muzika ye,  Lucky Dube yazamuye ijwi rya Afurika muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi aho yafatwaga nk’aho ari ijyana ya Jamaica gusa. Tariki 18/10/2007 mu ijoro i Johannesburg ubwo yari amaze gushyira abana be ku muvandimwe we yagiye mu modoka ye ya Chrysler 300C maze abajura baramukurikira.

Police yatangaje ko aba bajura bashakaga kumwambura imodoka ye, baje kumurasa arapfa ariko ko batari bamenye ko ari Lucky Dube ahubwo bari bazi ko ari umunya-Nigeria. Abagabo batanu batawe muri yombi bashinjwa kumwica, icyaha cyabahamye mu 2009,  bose bakatiwe gufungwa burundu.

Bivugwa ko abajura bamurashe akagerageza guhunga, ariko akaza kugonga igiti akagwa aho ariko ntibabashe gutwara imodoka bashakaga kwiba, ariko bakaba batari bazi umuntu wari muri iyo modoka dore ko bavuga ko bakekaga ko ari umukire w’umunyanigeriya bibye, nabo ubwabo bakaba baremeje ko bamenye uwo bishe nyuma yo kumva amakuru bukeye bwaho ko ikirangirire Lucky Dube yishwe n’abajura b’imodoka.

Lucky Dube wari ufite imyaka 43 yasize indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘I am a prisoner’, Kiss no frog’, ‘Reggae strong’, ‘different colours one people’, ‘Together as one’, ‘Guns&Roses,’, ‘Slave’ , ‘Remember me’ n’izindi.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.