Amabanga y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yashyizwe hanze


Uwahoze ari Minisiti w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Adolphe Muzito kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012, yatangaje amabanga menshi y’ubwiru yihishe ku ngoma ya Perezida Felix Tshisekedi, aho yahishuye ko uyu muperezida yahinduye intego yari afite ataragera ku butegetsi, ku buryo yabaye igikoresho cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila.

Adolphe Muzito agira ati “Tshisekedi asigaye avuga ururimi rwa Kabila ku buryo yabaye nk’igipupe cy’ingoma yatambutse na Kabila ubwe.”

Nk’uko Politico.CD ikomeza ibitangaza, Adolphe Muzito ashinja Kabila kwivanga muri bagenzi be bari bafite umugambi wo gushakira ubutabera abapfuye baharanira demukarasi ndetse n’amatora.

Adolphe Muzito akomeza agira ati “Yari uwacu [Tshisekedi] ubwo urugamba rwari rurimbanyije ariko ubu yamaze guhindura uruhande. Ubu asigaye avuga ururimi rwa Kabila n’ishyaka rye rya FCC bahuje muri iki gihe”.

Muzito ahamya ko Tshisekedi atari mu ruhande rw’abaturage ayoboye, yamaze guhindura ubutumwa bwe, ntabwo ashakira ubutabera ababyeyi ndetse n’inzirakarengane zitegereje kurenganurwa.

Adolphe Muzito ni umwe mu batemera ko Tshisekedi yatsindiye kuba Perezida w’iki gihugu, akaba ari mu bagize ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya LAMUKA rihuriwemo na Moise Katumbi, Martin Fayulu na Jean Pierre Bemba.

Twabibutsa ko amatora ya Perezida w’iki gihugu yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, muri Mutarama Felix Tshisekedi atangazwa ko ari we wayatsinze. Yemeye gusangira imyanya y’ubuyobozi n’ishyaka FCC rya Kabila; ribona imyanya 342 muri 485 mu Nteko Ishinga amategeko na 42 muri 65 ya guverinoma

Nubwo amatora yemeje ko Tshisekedi ari we watsinze, hari abatumva neza umusaruro wayavuyemo, muri bo harimo Fayulu ndetse n’uyu Adolphe Muzito washyize amabanga ahabona y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yemwe iri huriro rikaba ritarigeze rivuga rumwe n’ishyaka rya “CACH” rya Tshisekedi ku mpamvu y’umwanzuro yafashe wo gusangira imyanya y’ubuyobozi, cyane nk’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abo mu ishyaka rya FCC ry’uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.