Abanyeshuri bakoze indege barateganya gusura u Rwanda bayijemo


Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize.

Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri.

Aba banyeshuri batangaza ko bishimiye cyane igikorwa bagezeho

Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye.

Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: “Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima”.

Papa we, Des Werner, ni umupilote utwara indege zisanzwe z’abagenzi. Avuga ko ubusanzwe bifata amasaha 3000 abantu bakuze guteranya indege yo mu bwoko bwa Sling 4.

Ubwo abanyeshuri bo muri Afurika y’Epfo bateranyaga indege

Abo bana bakoze iyo ndege mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege zo muri ubwo bwoko.

Mu gusubira muri Afurika y’Epfo basoje urugendo rw’i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.

Indi ndege yo muri ubiu bwoko bwa Sling 4 itwawe n’abapilote b’impuguke izaherekeza abo bana mu rugendo rwabo.

Aba bana bavuga ko bateganya kugenda baganiriza urundi rubyiruko rw’aho bazagenda banyura mu kurukangururira gushirika ubute.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.